Rutsiro: Ingurube 5000 zigiye gukingirwa indwara ya Ruje.
Tariki 7 Gicurasi 2025, ku biro by’Akarere ka Rutsiro hateraniye inama yateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubuhinzi (FAO). Iyi nama yahuje abavuzi b’amatungo bigenga n’aba Leta mu mirenge.
Iyi nama yari igamije kumenyekanisha no gusobanura igikorwa giteganyijwe cyo gukingira ingurube mu Karere ka Rutsiro zingana n’ibihumbi 5000. Izi ngurube zikazakingirwa indwara ya Muryamo izwiho kwandura no kwica amatungo mu gihe gito mu gihe atavuwe hakiri kare.
Ubworozi bw’ingurube ni imwe muri gahunda za Leta yashyize imbere kubera inyungu nyinshi ingurube ifitiye umuturage harimo kororoka vuba bityo ikamuha mu gihe gito inyama, amafaranga n’ifumbire. Ariko haracyari imbogamizi zikoma mu nkokora ubu bworozi zishingiye ku ndwara z’ibyorezo nka Ruje (Swine Erysipelas/ Rouget du porc) n’izindi.
Ni muri urwo rwego, Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda kubufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe Ubuhinzi (FAO) cyateguye y’ubukangurambaga mu kurwanya indwara ya Ruje hakingirwa ingurube z’abaturage.
Biteganyijweko iki gikorwa kizatangizwa tariki ya 13 Gicurasi 2025 ku rwego rw’Akarere kikazakomereza mu mirenge yose. Gukingira bizakorwa mu bice 2 aho ingurube izabanza guterwa urukingo rwa mbere ikazaterwa urwa 2 rwo gushimangira nyuma y’ibyumweru 2.
Ingurube yakingiwe ikazaba ifite ubwirinzi mu gihe kingana n’amezi 6 nyuma ikongera gukingirwa nk’uko byasobanuwe na Dr Samson Ntegeyimana, umukozi wa RAB ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubuvizi bw’amatungo. Iki gihe, ingurube yakingiwe ntizongera guterwa inking 2 ahubwo izajya iterwa rumwe gusa. Ingurube zizakingirwa muri ubu bukangurambaga ni ingurube zirengeje amezi 4 kandi zidahaka.
Dr Ntegeyimamana akaba yibukije abitabiriye inama gukomeza gukangurira aborozi gufata neza amatungo yabo bayacungira umutekano mu rwego rwo kuyarinda kwandura bya hato na hato, kuyafatira ubwishingizi, kuyagabubrira neza no kuyakingiza uko bikwiye.
Urukingo rw’ingurube ruzajya rutwara amafaranga 1460 ariko akazishyurwa n’umushinga DeSIRA, uterwa inkunga na FAO.
Ubuyobozi bwa RAB bukaba busaba Akarere ka Rutsiro ubufatanye mu gukangurira abaveterineri n’aborozi kuzitabira iyi gahunda kugira ngo izagende neza.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije wafunguye iyi nama akanayisoza akaba yashimiye RAB na FAO ku gikorwa cyiza cyongerera umworozi ikizere cyo kunguka ku itungo rye yibutsa abavuzi b’amatungo ko inshingano yabo ya mbere atari ukuvura gusa. Ko ahubwo ari ukwigisha umworozi, kumufasha kwiirinda ibyorezo akingiza amatungo ye hanyuma hakaba habaho kuvura mu gihe amatungo yarwaye.