Rutsiro: Intara y’Iburengerazuba irishimira intambwe uturere tugezeho mu micungire y’imari ya Leta.
Gahunda yo kwigiranaho mu micungire y’imari ya Leta yafashije Uturere kurushaho kunoza uburyo bwo gucunga imari. Iyi gahunda iba buri mwaka, abakozi b’Uturere n’ibitaro by’uturere bagahura bagakora ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’imari ubwabo, hadategerejweko Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ari iwe ukora ubgenzuzi gusa.
Ni muri urwo rwego uyu munsi tariki ya 22 Mata 2025, aba bakozi bahuriye mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kwigiranaho hasurwa serivisi zitandukanye zitangirwa mu Karere ndetse no mu bitaro.
Mu gikorwa cy’iminsi ibiri, aba bakozi bigabanyamo amatsinda atandukanye maze bakagenzura uburyo imari ya Leta ikoreshwa hanyuma hakazatangwa raporo. Iri genzura, rifasha urwego rwasuwe kwisuzuma aho rudahagaze neza iyo byagaragajwe rukahakosora rukanakomeza gushyira imbaraga mu byagaragaye ko bikorwa neza. Bifasha kandi inzego zasuye kunguka ubumenyi ku byo urwego rwasuwe runoza kurusha izindi.
Bwana Uwizeyimana, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ni we wahaye ikaze abakozi bitabiriye iki gikorwa: “iki gikorwa dukora … cyo gufashanya no kwigiranaho mu bijyanye n’imicungire y’imari ni igikorwa gikomeye duha agaciro. Tugenda tubona icyo bidufasha umunsi ku munsi.”
Madamu Uwambajemariye Florence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwimakaza imiyoborere myiza no mu micungire y’imari. Yashimiye intambwe imaze guterwa mu ntara mu micungire y’imari aho yagize ati: “turabashimira cyane ku kazi keza mukora. Tukabashimira ya ntambwe imaze guterwa tubasaba kurushaho kunoza ibitaranozwa.”