Rutsiro: Intara y’Iburengerazuba yakoze ubugenzuzi bugamije kureba aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2025, itsinda ry’abakozi b’Intara y’Iburengerazuba ryasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo gusuzuma aho rigeze mu gukemura ibibazo bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage. Iri tsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madamu Uwambajemariya Florence.
Abashyitsi bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Umuganwa Marie Chantal, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi, abakozi batandukanye b’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ndetse n’abahagarariye inzego z’umutekano.
Madamu Uwambajemariya yashimye ibyagezweho, ariko anagaragaza ibibazo bigikomeye birimo abana baterwa inda, ikibazo cy’isuku nke, abana bata ishuri, imiturire mibi mu manegeka, kutagira aho kuba, n’imirire mibi. Yagize ati: “Umuturage wacu agomba kuba abayeho neza kandi atekanye. Ibi ni inshingano zacu twese nk’abayobozi, kandi tugomba gufatanya kubigeraho.”
Madamu Umuganwa Marie Chantal, na we yagaragaje ko Akarere kiyemeje gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage. Yagize ati: “Dufite gahunda ziteguye neza dufatanyije n’abaturage n’inzego zitandukanye. Twiyemeje gukurikirana buri kibazo kugeza kibonye umuti urambye.”
Iri suzuma ryagaragaje uruhare runini rw’ubuyobozi mu guharanira ko intego zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, nk’uko zibiteganywa muri gahunda ya NST2, zigerwaho ku gihe.
Nyuma yo gusuzuma raporo z’Akarere no kungurana inama ku bijyanye no kunoza raporo n’amakuru ajyanye na gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, abagize itsinda basuye imwe mu mirimo iri gukorwa baherekejwe n’abagize itsinda ryihariye rishinzwe gukurikirana uburyo ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bikemurwa.