Rutsiro: Inteko rusange y'abafatanyabikorwa b'Akarere mu Iterambere yateranye.
Kuri Hotel Ubumwe-Rutsiro, habereye inama y’inteko rusange y’abafatanyabikorwa b’Akarere mu Iterambere: JADF-KOMEZIMIHIGO. JADF-KOMEZIMIHIGO y’Akarere ka Rutsiro igizwe n’abanyamuryango 460 ukurikije uko amategeko abiteganya. Inama y’inteko rusange iterana inshuro 2 mu mwaka.
Aaron Nteziryayo, perezida wa JADF-KOMEZIMIHIGO, yahaye ikaze abagize abitabiriye inteko rusange ya JADF anakira abanyamuryango bashya muri iyi nteko. Yagize ati:“dukeneye ibitekerezo byanyu, dukeneye ubufasha bwanyu mu buryo bwose butandukanye. Ni byiza rero kubana na mwe.”
Umuyobozi w’Akarere Madamu Kayitesi Dative witabiriye iyi nama rusange yibukije abafatanya bikorwa kunoza imikiorere n’imikoranire bigamije iterambere ry’abaturage ubwo yayitangizaga.
Yasabye buri mufatanyabikorwa gutereza uruhare rwe mu gufasha Akarere gukemura ibibazo bihari. Ati: “ni igiki twakora nka JADF ibibazo byose bigakemuka? Dukwiye gusubiza amaso inyuma tukareba ko ibyo twateganyije byagezweho. Ni ngombwa kubyibaza twese kugira ngo umuturage ave hahandi tuvuga. Numbera ijisho nkakubera ijisho umuturage azatera imbere. Ariko nidukora nk’abacanshuro, umuturage ntaho azagera.”
Yakomeje agira ati: “ndifuza ko twese dufata ingamba zishingiye ku iterambere ry’Akarere ka Rutsiro; rishingiye ku gice dukoreramo. Ni byiza ko ingengo y’imari ikoreshwa neza amafaranga menashi akagera ku muturage aho gushirira mu nama no mu gukurikirana. Dukwiye gukemura ikibazo Akarere gafite tubigiemo uruhare tukazajya dufatanya gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa tuba twariyemeje.”
Bwana Norbert HABINEZA, akaba n’umunyamuryango wa JADF uhagarariye umuryango TUBIBE AMAHORO, yagejeje ku bitabirye ibikorwa bya JADF mu mwaka wa 2025-2026, imikorere n’imikoranire y’abanyamuryango ba JADF n’Ubuyobozi bw’Akarere. Yagaragaje ko hari inshingano umunyamuryango wa JADF agomba kuba yujuje harimo gutanga umusanzu ufasha mu mikorere ya JADF.
Bwana Uwizeyimana Emmanuel yatangarije abitabiriye inama ko igishushanyo mbonera cy’imikorershereze y’ubutaka cy’Akarere cyamaze gukorwa, agaruka kuri gahunda yo kwivana mu bukene ndetse n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Yabasabye kubigira mo uruhare ku buryo ibiteganyijwe bizagerwaho nta nkomyi.
Mu gusoza inama, Madamu Kayitesi Dative yagize ati: “iyo ufite abaturage ibihumbi hafi 400, ufitemo 40% by’abakene, uri umuyobozi, uhita wumva ucitse intege; no kurya biranga. Twari dukwiye guhindura imvugo ya bibiliya tukavuga tuti: “hahirwa abakire kuko ari bo bazabona Imana. Iyo ufite ubukene utekereza nabi.”
Yakomeje ashishikariza abaturage gutoza abaturage kugira uruhare mu bimukorerwa bakabatoza no kuzigama. Ati: “ndashaka ngo muri rwa rugendo rwo gukura abaturage mu bukene tuvuga, tubanze dukore tumenye abaturage ba hariya dukorera.”
Madamu Kayitesi yabasabye guhuza igenamigambi ry’ibikorwa byao n’iry’Akarere hagamijwe guhuza imbaraga no gukorera ibikorwa mu mujyo umwe.