Rutsiro: Intore zashimiwe uruhare rwazo mu kubaka igihugu no gusigasira ibyagezweho.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025 mu Karere ka Rutsiro hashojwe gahunda y’urugerero rw’inkomezabigwi 12/2024.  Itorero ryatangiye ku wa 13/01/2025 risoza 28/02/2025.

Iki gikorwa cyayobowe n’ Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano mu Karere kibera ku kibuga cy'umupira w’amaguru cya Bugabo mu murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera. 

Ibikorwa by’Urugerero byibanze kubikemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’Abanyarwanda (HIS’s) nk’uko byagenwe n’Akagari, Imirenge n’Akarere birimo: 

1. Kugira uruhare mu gutunganya ibikorwaremezo (imihanda, ibiraro imiyoboro y’amazi, ibyanya by’imyidagaduro...),

2. Gufasha muri gahunda z’uburezi, 

3. Kubungabunga ibidukikije haterwa ibiti by’imbuto no gutegura ubusitani mu bigo bya leta, 

4.Gusana imihanda, 

5.Ubukangurambaga butandukanye muri gahunda za LETA,

6.Gukangurira abaturarwanda gushaka ubumenyi bw’ikoranabuhanga,

7. Gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda,

8. Guhabwa ibiganiro bitandukanye,

9.N’ibindi

 

Madamu Kayitesi yashimiye intore zitabiriye urugerero uko bikwiye n’ibikorwa bakoze. Yagaragaje ko ibikorwa bakoze Akarere kazirikana agaciro kabyo abasaba gukomeza kugira umuhate wo guharanira icyateze inbere abanyarwanda.

Madamu Kayitesi yashimiye kandi ababyeyi bahaye umwanya intore kugira ngo babashe kwitabira ibikorwa by’urugerero. Yibukije intore icyo igihugu cyibatezeho: "tubategerejeho u Rwanda rwejo, gusigasira Igihugu n'ubumwe bw'abanyarwanda." 

Yabasabye kwirinda icyazana amacakubiri mu banyarwanda cyane cyane ingengabitekerezo ya Jeniside.

Mu buhamya bwa Mukamusugi Leocadie wo mu murenge wa Mushonyi Akagari ka Kaguriro yashimye ibikorwa by'intore zishoje urugerero aho zamwubakiye inzu ku bufatanye n'ubuyobozi. Ubu atuye neza kandi heza. Ntakikanga imvura cyangwa imbeho kubera imyenge yo mu gisenge.

Mu izina ry’intore zashoje urugerero, yagaragaje ko urubyiruko rufite imbogamizi ku mishinga ihangwa cyangwa itekerezwa n'urubyiruko aho abenshi nta ngwate baba bafite ku buryo bayibonera inguzanyo asaba ko baterwa inkunga bakoroherezwa kubona inguzanyo no gufashwa kubona ingwate.

Mu Karere ka RUTSIRO, urugerero rwitabiriwe n‘intore 1155 barimo igitsina gore 552  n’igitsina gabo 603   .

Back