Rutsiro: Intumwa za LODA na KFW (Kreditanstalt für Wiederaufbau) basuye Akarere hagamijwe kugenzura imikoreshereze y'inkunga igenerwa abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, KAYITESI Dative, ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, yakiriye intumwa za LODA ziri kumwe n’umuterankunga KfW mu ruzinduko rugamije gusuzuma imikoreshereze y’amafaranga agenerwa abagenerwabikorwa ba Expanded Public Works na Classic Public Works. Nyuma yo kwakirwa ku biro by’Akarere no kugirana ibiganiro, Umuyobozi w’Akarere yasobanuriye abashyitsi uburyo ingengo y’imari ikoreshwa mu guhemba abaturage bitabira iyo mirimo.

Itsinda ryasuye ibikorwa by’amatarasi biri gukorerwa mu Murenge wa Manihira muri gahunda ya Classic Public Works, aho baganiriye n’abaturage ku kamaro k’iyo mirimo mu kuzamura imibereho yabo. Abaturage bagiriwe inama yo gukoresha neza amahirwe bahawe kugira ngo barusheho kwiteza imbere no kugera ku kwigira.

Abashyitsi banasuye umuturage Nyiramvukiyehe Placidie mu rugo rwe hagamijwe kureba imibereho ye n’uruhare gahunda za Public Works zagize mu iterambere rye. Uruzinduko rwagaragaje impinduka nziza abaturage bagenda bageraho binyuze muri iyo gahunda.

Mu gusoza uruzinduko, itsinda ryasuye District SACCO ishami rya Manihira kugira ngo barebe uburyo amafaranga yoherezwa ku bagenerwabikorwa anyuzwa kuri konti za banki. Basuzumye uburyo bwo gushyira amafaranga kuri konti ndetse n’imikorere y’iyo gahunda mu rwego rwo gukomeza kunoza serivisi zihabwa abaturage.

Back