Rutsiro: Itsinda “UMURAGE GIHANGO” ry’abafite ubumuga ryashyikirijwe inkunga ya miliyoni 4,64.

Uyu munsi tariki ya 21 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere, habereye igikorwa cyo gushyikiriza itsinda ry’abafite ubumuga "UMURAGE GIHANGO" ryo mu murenge wa Gihango inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 4,64 hagamijwe kubashyigikira mu rugamba rwo kwiteza imbere. Iyi nkunga bayishyikirijwe n’umuryango OIPPA (Organization for the Integration and Promotion of People with Albinism) ihagarariwe na Dr. Nicodeme Hakizimana binyuze mu mushinga "Turengere Abafite Ubumuga" ushyirwa mu bikorwa na OIPPA kuva 2023-2026.

Abagize iri tsinda, abanyamuryango 40, batekereje umushinga wo kugura ibyuma bisya ibinyampeke bigashyirwa muri santere zitandukanye amafaranga abonetse nk'inyungu agafasha abanyamuryango kwiteza imbere bafashwa gukemura ibibazo by'ibanze birebana n'ubukungu.

Dr Nicodeme yashimiye umuhate iri tsinda ryagaragaje na gahunda nziza bafite yo guharanira gukora kurusha gutega amaboko. Yagize ati: “abafite ubumuga ni abantu nk’abandi; kandi barashoboye. Kugira ubumuga ntibisobanuye ko udashoboye!” Yabasabye kuzakoresha neza iyi nkunga igakoreshwa ku bikorwa bateganyije mu igenamigambi ryabo.

Bwana UWIHANGANYE Jean Baptiste, Umujyanama wa Komite Nyobozi, wari uhagaririye Akarere muri iki gikorwa yashimiye OIPPA ku ruhare rukomeye igira mu kuvuganira abantu bafite ubumuga no kubashakira inkunga yizeza ko Akarere gafatanyije n’inzego z’ibanze bazakurikiranira hafi imikorere y’iri tsinda bagenzura ko ibyo biyemeje ari byo bari gukora  ndetse bakabagira inama.

Aimée NDAYAMBAJE, Perezida w’Itsinda, yijeje OIPPA n’ubyobozi bw’Akarere ko batazatatira igihango bagiranye na OIPPA ndetse n’Ubuyobozi bwababaye hafi. Ati: “tubijeje ko iyi nkunga tuzayikoresha neza ikabyara umusaruro tukagera ku ntego; na twe abafite ubumuga tukagira ejo hazaza heza.”  Bwana NDAYAMBAJE Yashoje yifuriza umugisha OIPPA ndetse n’Ubuyobozi.

Umushinga "Turengere Abafite Ubumuga" uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 3 uhereye tariki ya 10/10/2023 kugeza 31/10/2026

Back