RUTSIRO: Komisiyo y'Igihugu Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yahuguye abakorerabushake hagamijwe kubuteza imbere.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025 mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Rutsiro habereye amahugurwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakorera bushake ba Komisiyok uva ku rwego rw’ Akagari, Umurenge kugera ku Karere.
Amahugurwa yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu UMUGANWA Marie Chantal ari kumwe na Komiseri wa Komisiyo Bwana Francis KABONEKA.
Abitabiriye amahugurwa bagarutse ku burenganzira bwa muntu ariko hibandwa ku burenganzira bw’umwana ndetse n’ ubw’abantu bafite ubumuga.
Abitabiriye ayamahugurwa bongeye kwibutswa uburenganzira bw’abana by’umwihariko bakurikirana ubuzima bwabo no gufasha mu kubarinda ihohotera ndetse bagakurikirana abangavu baterwa inda bigapfukiranwa ababateye inda ntibakurikiranwe ngo bahanwe bikurikje amategeko. Hongeye kwibutswa kandi ko abana badakwiye kujya bagwa mu makimbirane y’umuryango ntibabone gikurikiranwa.
Amahugurwa yakomeje agaruka ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga bapfukiranwa ntibabashe kwitabwaho; bagatotezwa bazizwa uko bavutse, ababyeyi ntibabashe kwakira abo bana bitewe n’uko babana n’ubumuga bagahezwa munzu, bakitwa amazina atandukane n’ibindi. Bwana Kaboneka yagize ati: “abafite ubumuga bakwiye kwitabwaho ntibavutswe uburenganzira bwabo kuko na bo ni abantu nk’abandi.”
Amahugurwa yasojwe abitabiriye bahabwa ibikoresho bya telefoni zigezweho bizajya byifashishwa mu kuborohereza inshingano no gusabira ubufasha ababukeneye.
Mu karere hose hari abakorerabushake 120 uhereye ku Kagari ukagera ku Karere. Ku Kagari hari 1, ku murenge 4, umugabo n’umugore, mu gihe ku rwego rw’Akarere ari 5.