Rutsiro: Komora ibikomere by’Imitima n’intambwe ikomeye yo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n'Iterambere.
Uyu munsi tariki ya 1 Kamana 2023, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rutsiro habereye inama nyunguranabitekerezo ku mushinga wo Kubaka Isanamitima, Imibanire Myiza n'Ubudaheranwa ugamije kubanisha abanyarwanda mu bumwe no guharanira kwigira. Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa na AVEGA Agahozo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Iyi nama yafunguwe n'Umujyanama wa Komite Nyobozi Uwihanganye Jean Baptiste. Afungura inama yagaragajeko hakira abaturage bakigaragaraho ihungabana rinyuranye bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari na yo yasize ibikomere byinshi mu mitima y’abaturage b’ingeri zinyuranye. Kubera iyo mpamvu akaba yagaragajeko uyu mushinga waje ukenewe kandi ko umaruro wawo watangiye kugaragara mu karere.
Hon. Mukarugema Manzi Alphonsine wari uhagarariye AVEGA Agahozo muri iyi nama yibukije ko AVEGA ari umwe mu miryango 10 ifatanya na MINUBUMWE gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zigamije Imibanire Myiza n'Ubumwe bw'Abanyarwanda.
Hon Mukarugema yashimiye abafatanyabikorwa ku bikorwa byubaka umujyango nyarwanda bakora bijyanye n'isanamitima aho babikorera mu matsinda atandukanye agamije komorana ibikomere no gukomeza ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ariko na none ashimangira ko ubufatanye ari ngombwa kugira ngo ibikorwa bizarambe. Ati: "Imbaraga mwakoresheje n'ubundi zirahari kandi n'Ubuyobozi burahari. Twese dushyire hamwe dutahirize umugozi umwe. Ntidukwiye gucika intege mu kwigisha abantu guhinduka. Twese dushyize hamwe umusaruro waboneka."
Hon. Mukarugema yakomeje agaragaza ko urugendo rwo gusana imitima yangiritseari rurerure bitewe n’inkomoko y’ihungabana. Ati: “ Igihugu cyacu cyabayemo Jenoside kandi Ingaruka za Jenoside zifata igihe kirekire kugira ngo umuryango wongere utekane.”
Inama igana ku musozo, Bwana Uwihanganye yashimiye ibikorwa bya AVEGA Agahozo n'abandi bafatanyabikorwa muri rusange anasezeranya ko ubuyobozi bw'Akarere buzakomeza gukurikirana ibikorwa byagezweho ntibizime n'aho umushinga waba warashoje imirimo yawo.
Yagize ati: "ubutumwa mwahawe nka AVEGA ni ubwacu na twe nk'akarere. Hari ubuyobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku Karere. Ubumenyi twabonye ku bijyanye n'ibikorwa by'isanamitima bizatubera impamba tuzageza ku baturage mu kubafasha guhangana n'ingaruka za Jenoside harimo n'ihungabana."
Mu karere kose, Umushinga w’Isanamitima, Imibanire Myiza n’Ubudaheranwa ukorana n’amatsinda 20 aba agizwe n’abantu hagati ya 12-20 aho intego nyamukuru aba ari komorana ibikomere ku bayagize n’ubwo bashobora gukora ibikorwa bindi bibafasha kwiteza imbere.