Rutsiro: Ku bafatanye na CARITAS Rwanda, hakomeje urugamba rwo gukumira agakoko gatera SIDA.

Uyu munsi tariki ya 01 Ukuboza 2025, ku biro by'Akarere ka Rutsiro habereye inama yateguwe ku bufatanye bw'Akarere na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa IGIRE GIMBUKA. Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku bikorwa n'ishyirwa mu bikorwa ryabyo ku cyiciro cya Kabiri cy'uyu mushinga aho yahuje abakozi b'umushinga, Ubuyobozi bw'Akarere n'abayobozi n'ibigo nderabuzima by'Akarere ka Rutsiro.

IGIRE GIMBUKA ni umushinga ugamije guhagarika ikwirakirwa ry'agakoko gatera SIDA wibanda ku kwita ku bafite agakoko gatera SIDA, ababyeyi n'abana, ugaterwa inkunga na PEPFAR.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal yagaragarijwemo ibikorwa byagezweho mu cyiciro cya mbere cy'umushinga cyatangiye 2022 kikarangira 2025. Muri iki gice, abasaba ibihumbi 13 bigishijwe ku kwirinda agakoko gatera SIDA, abasaga ibihumbi 2 bafite agakoko bahabwa ubujyanama ku gufata imiti neza banakurikiranwa umunsi ku munsi aho bagabanyije ingano y'agakoko mu maraso kugera ku kigero 99%.

Iki gice cya Kabiri, kizabanzirizwa n'igihe cy'amezi 6 cy'igeregeza uhereye mu kwa 10/2025 harebwa uburyo ibikorwa bitanga igisubizo. Umushinga uzakorera ku rwego rw'amavuriro aho umukozi wayo azaba akurikirana abagenerwabikorwa ku mavuriro atandukanye.

Madamu Umuganwa Marie Chantal yashimiye uruhare IGIRE GIMBUKA igira mu kwita ku baturage bafite ikibazo cy'agakoko gatera SIDA n'uruhare rwayo mu kuyikumira. Yibukije abafite iki kibazo gufata imiti neza no kumva inama za muganga. Ati: "turebe ikintu cyatuma wa muntu abasha kwifasha aho kugira ngo uyu munsi tumufashe n'ejo azagaruke ngo twongere tumufashe."

Madamu Umuganwa yijeje ubuyobozi bw'umushinga ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga muri gahunda zawo zose hagamijwe ko bigera ku ntego.

Back