Rutsiro: ku bufatanye na AEE, hatangijwe umushinga w'imyaka 6 ugamije iterambere rirambye binyuze mu matsinda.

Uyu munsi tariki ya 8 Ugushyingo 2024, mu murenge wa Ruhango habereye igikorwa cyo gutangiza gahunda y'amatsinda yo kwiteza imbere, umushinga ushyirwa mu bikorwa na AEE (African Evangelistic Enterprise). Intego y'uyu mushinga ni ukugeza abawurimo ku Iiterambere rirambye umwana agahora ku isonga. 

Umushyitsi Mukuru yarii Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal.

Nk'uko byagarutsweho na Bwana Venuste Gasasira uhagarariye AEE mu karere ka Rutsiro, uyu mushinga uzakorwa mu gihe cy'imyaka 6, ufashe amatsinda u'abagore 225 agizwe n'abanyamuryango ibihumbi 4471. Abagabo 3433 bazahugurwa kugira ngo bafashe amatsinda y'Abagore gutera imbere no kubashyigikira. Hazashyirwaho amatsinda 66 y'abana agamije kububakira ubushobozi kugira ngo bagire uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo n'Iterambere ry'aho batuye. Aya matsinda azaba aguzwe n'abana 1650.

Hazashyirwaho amatsinda 30 y'urubyiruko agamije kububakira ubushobozi ngo biteze imbere. Ubushobozi bazahabwa buzabamo amahugurwa ku kwiteza imbere kandi urubyiruko 200 muri bo bazafashwa kwiga imyuga bishyurirwa agera kuri 80% mu gihe bo bazitangira 20% gusa. Urubyiruko ruzabitamo kwiga umwuga bitewe n'ibyo bashaka.

Uyu mushinga watangijwe ukaba warashingiye ku byagezweho nyuma y'igerageza ryawo ryamaze imyaka 2 rigasiga abaturage bafite umuhamya bw'ibishoboka. 

Munyentwari Jean Pierre  yagaragaje ko abaturage bishimira intambwe uyu mushinga umaze kubagezaho. Yavuzeko aya matsinda yafashije abagore kwiteza imbere ubu bakaba bunganira mu gutunga imiryango yabo no kuyiteza imbere.

Ikimanizanye Eugenie ati: "abagore bishimiye ko ubu bashobora kubona igishoro bagikuye mu matsinda bagujije bakishyura nta nyungu baciwe. Ubu njye singisaba umunyu mu rugo. Abana biga neza nabishyuriye n'amafaranga y'ishuri ku gihe, nabaguriye n'ibikoresho. Ubu mfite gahunda yo gukora cyane nkagura itungo nkarishyira mu rugo."

Mukagatare Adele yagize utuye mu murenge wa Mushonyi na we ati:  "nari naraheze mu bwigunge. Abanyeshuri banjye ntibigaga. Babaga baburaye bagasinzira aho ngaho na njye nkicwa n'agahinda. Kuva amatsinda yaza ubu naragujije ngura isuka ubu ndahinga umusitari nkawumara n'abaturanyi bagasoroma imboga."

Yakomeje ati: "ubu umwana wanjye abonera ibikoresho ku gihe akajya ku ishuri. ubu mugurira inkweto zo gukorana n'izo kujyana gusenga. Mugurira imyenda yo gukorana n'iyo kujyana ku ishuri."

Claude Ndakaza, wari uhagarariye AEE ku rwego rw'igihugu, yashimiye uburyo ubuyobozi bw'Akarere bufatanya na AEE mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga. Yibukije abagore bagize amatsinda ko urugamba rwo kwiteza imbere ari inzira itarangira. Buri munsi ugomba gutera imbwe ujya imbere.

Mu bihangano binyuranye, abagize amatsinda bashishikarije abaturage bose kwitabira gahunda yo kuzigama, bagakora bakiteza imbere.

Barayavuga Speciose, wari uhagarariye inama y'Igihugu y'abagore mu karere, yashimiye abagore baganye amatsinda anabasaba gushishikariza bagenzi babo kuyajyamo no kubigisha uburyo bizigama. Yabijeje ko inama y'Igihugu y'abagore izabahora hafi kandi haboneka amahirwe y'inkunga akaba ari bo batejerezwaho bwa mbere.

Madamu Umuganwa Marie Chantal yasabye abagore bagize amatsinda kudapfusha ubusa amahirwe babonye yo kugira umushinga ubafasha. Yagize ati: "igishoro cya mbere ni mu mutwe. Iyo ufite imyumvire myiza ugera ku iterambere bitagoye."

Madamu Umuganwa yakomeje ashimira AEE ku ruhare rukomeye yafashije Akarere mu kubaka ubushobozi bw'abagore bwo mu mutwe. Yagaragaje ko AEE yahisemo neza ku bwo gutekereza ku bagore kubera ko bakwihutisha Iterambere mu gihe babayeho neza. Yagize ati: "ukurusha umugore aba akurusha urugo. Abagore bacu bameze neza, Rutsiro yatera imbere vuba kandi mu buryo burambye."

Yashoje ashimira abagore bibumbiye mu matsinda abizeza ubufatanye muri gahunda zose zigamije guteza imbere Itsinda.

Aya matsinda agizwe n'abagore gusa bari hagati ya 15 na 20 aterana rimwe mu cyumweru ku munsi abagize itsinda bumvikanyeho aho buri wese yizigama uhereye ku 100 kugera kuri 300. Iyo bamaze kwizigama, abanyamuryango bemerewe kuguza amafaranga bifuza ariko bakayahabwa bijyanye n'ubushonozi Itsinda rifite n'ubunyangamugayo bw'uyasaba. Uyahawe ayishyura mu gihe bumvikanyeho nta nyungu yatswe.

Abagize itsinda kandi ntibarangiza ku kwizigama gusa. Ahubwo bakora n'indi mirimo y'ubukorikori ibasha kongera ubushobozi bw'itsinda.

Umushinga ukorera mu mirenge 5 ya Mushonyi, Boneza, Musasa, Ruhango na Kivumu.

Back