Rutsiro: Ku bufatanye na CLADHO, habaye inama yasuzumye ibikorwa byashyizwe mu ngengo y'imari 2024-2025.

Uyu munsi tariki ya 19 Gashyantare 2024, mu cyumba cy'inama cy'Akarere, ku bufatanye na CLADHO, Collectif Des Ligues et Associations de Defense Des Droits de l'Homme au Rwanda, ku nkunga y'abaturage b'Igihugu cya Noruveji (Norwegian People's Aid) habereye inama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa bitandukanye byashyizwe mu igenamigambi ry'Akarere 2024-2025.

Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel mu gihe CLADHO yari ihagarariwe na Bwana Kalinganire Peter. Inama yitabiriwe n'abayobozi b'amashami mu karere, abahagarariye Komisiyo z'Inama Njyanama y'Akarere n'inzego z'umutekano.

Bwana Kalinganire yashimiye imikoranirie myiza iranga ubuyobozi bw'Akarere
n'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO anasobanura ko inama nk'iyi ifite akamaro ko gutuma hakusanywa amakuru yuzuye ku mishinga ikeneye ubuvugizi mu nzego zitandukanye kugira ngo ibonerwe ingengo y'imari.

Abitabiriye inama bagarutse ku bikorwa bitandukanye byateganyijwe kugerwaho muri DDS (District Development Strategy). DDS igaragaza ibikorwa by'Akarere bijyanye no guteza imbere inkingi z'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza.

Mu bikorwa byagaragajwe harimo kuzubaka ibiraro bitandukanye buri mu karere, kubaka imihanda, kubaka imiyoboro y'Amazi, kubaka ibyumba by'amashuri, n'ibindi.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri ibi bikorwa, CLADHO yijeje ubuvugizi buhagije ku mishinga ikeneye ingengo y'imari ku buryo bwihutirwa yifuzako  ubuyobozi bw'Akarere n'abakozi bireba bayitangaho amakuru yose areba umushinga.

Bwana Uwizeyimana yashimiye CLADHO ku bufatanye n'uruhare igira mu gufasha Akarere kunoza igenamigambi no gukora ubuvugizi ku mishinga itandukanye.

Back