RUTSIRO: ku rwego rw’Akarere, Umuganda usoza Nzeri wakorewe mu Murenge wa Kivumu
Uyu munsi tariki ya 27 Nzeri 2025, kimwe n’ahandi mu Gihugu, habaye Umuganda ngarukakwezi usoza Nzeri 2025. Umuganda waranzwe n’ibikorwa binyuranye harimo gucukura imyobo izaterwamo ibiti n’ ibikorwa bitandakanye bigamije kubonera abaturage batishobye amacumbi.
Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere yitabiriye Umuganda aho wabereye ku rwego rw'Akarere mu murenge wa Kivumu Akagari ka Bunyunju mu Mudugudu wa Karungu. Aha hacukuwe imyobo izaterwamo ibiti hanasizwa ibibanza bizubakirwamo abaturage basenyewe n’ibiza mu bihe bitandukanye. Abayobozi kandi basuye aho imirimo yo kubakira abasenyewe n’ibiza igeze n’uburyo irimo gukorwa kuri Site ya Karungu iherereye mu Murenge wa Kivumu Akagari ka Bunyunju.
Nyuma y'Umuganda, abaturage baganiriye n'abayobozi kuri gahunda za Leta zitandukanye harimo kwicungira umutekano buri wese aba ijisho rya mugenzi we, kwitabira gahunda yo gutera ibiti no kubyitaho, guharanira gukora bakivana mu bukene.
Madamu Kayitesi yasabye ababyeyi kudatesha abana ishuri babakoresha imirimo ivunanye, abibutsa ko kwiga bigira uruhare mu kugera ku iterambere ryihuse kandi rirambye.
Asoza inama yashimiye abaturage bitabiriye Umuganda abashishikariza guhora bawitabira. Yagize ati: “gukora Umuganda ni ukugira uruhare rukomeye mu kwiyubakira Igihigu. Ni igikorwa kiduhuza nk’Abanyarwanda kidufasha kwikemurira ibibazo no guteza imbere ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda.”
Umuganda ni gahunda ya Leta, nka kimwe mu bisubizo byo gukemura ibibazo bitandukanye by’Abanyarwanda hadategerejwe ak’Imuhana. Ni byiza rero kuwitabira tudasigana nk’abanyarwanda.