Rutsiro: Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu: “Uburezi ni Umwuga usaba ubufatanye.”
Uyu munsi tariki ya 12 Ukuboza 2025, Akarere kifatanyije n'Igihugu muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu. Ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye mu Murenge wa Ruhango biyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Uburezi ni Umwuga Usaba Ubufanye."
Muri ibi birori byahuje abarimu bose bo mu Murenge wa Ruhango mu cyumba mberabyombi cy'ikigo nderabuzima cya Ruhango.
Madamu Nyirahabimana Christine, umwarimu mu rwunge rw'amashuri rwa Kavumu, umaze imyaka 27 mu burezi, wafashe ijambo ahagarariye abandi yagarutse ku bufatanye bw'ibyiciro byose mu gufasha imwana. Yagize ati: "umunyeshuri si ingunguru irimo ubusa iza ngo umwarimu ayuzuze. Ahubwo ni umwunganizi mwiza mu kubaka uburezi. Mwarimu agomba kumenya umunyeshuri akamutega amatwi, akamenya aho atuye kandi akagisha abanyeshuri yitaye kuri buri wese."
Yakomeje ati: "mu gihugu cyacu, ubufatbye si bushya, burasanzwe mu muco nyarwanda. Tubufatanye kandi turusheho kubugira intego."
Madamu Nyirahabimana kandi yashimiye gahunda zitandukanye zashyizweho mu guteza imbere uburezi no korohereza umwarimu. Ati: "turashimira gahunda nziza zitandukanye Leta yashyiriye mwarimu harimo kongera umushahara, kubashyiriraho koperative Umwarimu SACCO, n'ibindi.
Madamu Nyirahabimana yagaragaje ko hakiri imbogamizi zikwiye kwitabwaho harimo ibigo bifite amashuri ashaje, ubucucike bukigaragara mu byumba by'amashuri, abarimu bakorera kure y'imiryango yabo, ibiciro bizamuka ku isoko bakifuzako hashyirwaho isoko rya mwarimu no kuvugurura imikorere ya mwalimu sacco.
Mwitirehe Elias, Umubyeyi wafashe umwanya ahagarariye abandi, yashimiye Leta idahwema gufasha kugira ngo iterambere ry'uburezi ryihute. Leta yegereje abana amashuri bakaba bagerayo batavunitse cyane, yashyizeho gahunda yo kugaburira abana ku ishuri anashimira kandi mwarimu ku ruhare bafite mu buzima bwo kubaka umunyarwanda: "turashimira mwarimu, twese uko turi hano twanyuze imbere ya mwarimu. Nk'ababyeyi turizeza ubufatanye, twite ku bana tubashakira ibisabwa ku ishuri. Turakomeza gukora ubukangurambaga ku babyeyi bashaka gukura abana mu ishuri cyangwa badakurikirana imyigire yabo."
Umwe mu bari bahagarariye ba Nyir'ibigo, Padiri Uwimana Jean d'Amour, yashimiye Leta kuri politiki nziza y'uburezi yashyizeho burimo kuzamura ireme n'ikoranabuhanga by'umwihariko. Yagarutse ku bufatanye: "ubufatanye ni ikibuga kigari aho buri wese atanga umusanzu we mu bijyanye n'uburezi muri rusange." Yasabye abarezi n'abayobozi b'ibigo gufasha abana kugira ishyaka no kugira intego bagomba kuzageraho. Ati: "dukwiye kubafasha kugira ngo twizere ko abazadusimbura bazaba bafite indangagaciro zikwiye."
Muri ibi birori, abarezi bitwaye neza bahawe ibihembo mu byiciro 3: abarimu b'indashyikirwa muri buri Kigo, abarimu batsindishije neza mu bizamini bya Leta n'ibigo byatsindishije neza mu mwaka wa 2024/2025.
Madamu Kayitesi, mu ijambo rye, yasabye abafatanyabikorwa bose kwita ku bana: "Ubona umwana ajya kwiga akiga nabi, ukamureka; ukagira ngo ntidufite igihombo cy'ejo hazaza. Umwana wize nabi, azafata umwanzuro mubi mu gihe yahawe inshingano."
Yakomeje asaba abarimu kuba intangarugero: "iyo ufite mwarimu mwiza, wigisha kinyamwuga, arakureba akamenya ko uturuka mu muryango ufite ikibazo ukakuganiriza! Uwo mwana, iyo umuganirije, akubwira ibibazo afite ukamufasha. Iyo utamufashije ntabasha gutsinda neza agahora asubiza ikigo inyuma."
"Umwarimu mwiza rero aramurokora. Akamwitaho by'umwihariko, agasura iwabo, akabumvisha neza uruhare rwabo mu myigire y'abana n'akamaro bizabagirira mu gihe bigishije umwana."
Madamu Kayitesi yibukije ko buri wese urahare rwe rukenewe mu kuzamura ireme ry'uburezi: "uruhare rw'umubyeyi rurakenewe; urw'umwana n'urw'umuyobozi, ariko cyane cyane urw'umuyobozi." Abarimu basabwe kurangwa n'indangagaciro ziboneye bakirinda ingeso mbi. Yabasabye kuba intangarugero mu mico no mu myifatire, bakibuka ko akazi k'uburezi gasaba ubwitange buhagije kandi buri wese agaharanira gukora neza.
Madamu Kayitesi yakomeje asaba abarimu gukomeza kuzamura ubumenyi babujyanisha n'igihe bakubahiriza gahunda Leta ibateganyiriza. Yabibukije gutyaza ubumenyi mu ururimi rw'icyongereza binyuze muri gahunda yo gufasha abarimu kumenya ururimi rw'icyongereza (English Profecieny Program). Yabasabye kandi kuba abakangurambaga beza muri gahunda y'isuku bakaba bandebereho aho batuye, bakorera n'inzira bagendamo. Ati: "ndabasaba mwa bayobozi mwe mugaruke ku ndangagaciro y'isuku!"
Madamu Kayitesi yashoje yizeza abarimu ubufatanye mu gukemura ibibazo bitandukanye baba bafite abashimira ubwitange bubaranga abasaba guharanira ishyaka ryo guhora mu myanya ya mbere.
Umurenge wa Ruhango ufite abarimu 269 uhereye mu mashuri y'incuke ukagera mu yisumbuye.