Rutsiro: Minisitiri w’Ubuzima yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rutsiro.
Uyu munsi tariki ya 11 Nzeri 2025, Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Rutsiro asura ibitaro bya Murunda by'Umwihariko. Yakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Murunda Dr. Nkunzimana Jean Pierre.
Bakigera ku bitaro bya Murunda, babanje gusura gusura serivisi z'ibitaro zinyuranye bareba uburyo zitangwa n’imbogamizi zaba zikeneye gukemurwa kugira ngo serivisi zirusheho kumera neza.
Nyuma yo gusura izi serivisi zitangirwa, Dr. Sabin NSANZIMANA yagiranye ibiganiro n'abakozi b'Akarere mu rwego rw'ubuzima uhereye ku bakozi b'ibitaro bya Murunda, abayobozi b'ibigo nderabuzima by'Akarere ka Rutsiro, abahagariye abajyanama n'ubuzima n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro, Dr Nkunzimana Jean Pierre, yagaragaje ibikorwa ibitaro bimaze kugeraho mu guteza imbere ubuzima mu Karere ariko anagaragaza imbogamizi ibitaro bigihura na zo harimo kugira umubare udahagije w'abakozi, kuba ari byo bitaro byonyine biri mu Karere ariko hakaba hari serivisi ibi bitaro bidashobora gutanga bituma abarwayi boherezwa hirya no hono mu bindi bitaro.
Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Nsanzimana yijeje abakozi ko ibibazo biri muri serivisi z'ubuzima bizwi ku buryo Minisiteri iri gushaka ibisubizi byihuse ihereye ku byihutirwa cyane. Mu byihutirwa harimo korohereza abakozi bakorera kure bahabwa amafaranga y'inyunganirangendo, korohereza abakozi bakorera mu bigo nderabuzima bahabwa amafaranga ahabwa umukozi wo ku bitaro hashingiwe ku kazi kakozwe (PBF), no kuzamura umushahara mu gihe ingengo y'imari izaba ibonetse.
Ku kibazo cy'ibikoresho, Dr. Nsanzimana yakomeje yizeza ko Minisiteri iri gushaka uburyo yashyira ibikoresho by'ubuzima bihambaye nibura muri buri Ntara, ibikenewe mu bitaro no mu bigo nderabuzima. Kuri iyi ngingo, Minisitiri Dr. Nsanzimana yijeje Akarere ko Minisiteri igiye gufasha Akarere kubonera ibikoresho ivuriro rya Bugarura riherereye mu Murenge wa Boneza ku Kirwa cya Bugarura.
Dr. Nsanzimana yashoje ashimira umuhate n'ubwitange abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bagaragaza abasaba gukomerezaho. Yagize ati: "Dukomereze muri uwo murongo. Ntawusiganya undi kandi twese dusenyera umugozi umwe! Mwumve ko tubafite ku mutima kandi tubashyigikiye 100%."
Minisitiri yakiriye ibibazo bitandukanye by’abitabiriye bihabwa ibisubizo. Ibitahise bisubizwa, Minisitiri yijeje kubikorera ubuvugizi na byo bigashakirwa ibisubizo.

