Rutsiro: Minisitiri w’Ubuzima yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rutsiro mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu munsi tariki ya 13 Mata 2024, ku rwibutso rwa Nyamagumba mu murenge wa Gihango habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana.
Igikorwa kitabiriwe kandi na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, abayobozi b'uturere twa Rutsiro na Rubavu, abagize inama y'umutekano itaguye y'intara, abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abaturage batandukanye b'umurenge wa Gihango n’abandi baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Mu ijambo ry’ikaze, Madamu Kayitesi yahumurije abarokotse Jenoside anashimira inkotanyi zafashe iya mbere mu kuyihagarika. Kayitesi yashimiye intambwe imiyoborere myiza igejejeho abanyarwanda mu kunga ubumwe. Ati: "twiteguye kubungabunga neza ibyo twagezweho tugasigasira amateka yacu."
Bwana Abimana Mathias, agaruka ku mateka ya Jenoside mu Rwanda, yasabye abanyarwanda kugira umukoro wo kuvurana ibikomere byatewe na Jenoside. Yagize ati: “URwanda rw'abantu bahindutse azaba ari u Rwanda rwiza. Iki gihugu ni Igihugu kiri gukora ibyo abandi benshi batashobora. Muze dushyigikire ubuyobozi bw'Igihugu cyacu. Dushyigikire ubumwe n'umubano abanyarwanda bahoranye.”
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Phillippe, ati: “Ibuka irasaba abanyamuryango n'ababuze ababo kwihangana ntibaheranwe n'agahinda.” Yasabye abarokokeye ku musozi wa Gitwa (ubu wahinduriwe izina ukitwa Nyamagumba) gukomera bakibuka ko bafite Igihugu cyibakunda kandi kibitayeho.
Bwana Niyonsenga kandi yasabye ubuyobozi gufasha gukomeza gusigasira ibimenyetso by'amateka kugira ngo atazasibangana. Yasabye abantu kugira uruhare mu gusaba imbabazi no kuzitanga kimwe no kugaragaza aho imibiri itaragaragazwa yajugunywe.
Mu butumwa yatanze, Minisitiri Nsanzimana yagize ati: "URwanda rufite intego yo gukomeza ubumwe bw'abanyarwanda: nta moko, nta sura, nta karere, nta dini. Yaba n'umunyamahanga ushaka kubaka URwanda, Igihugu kimuha amahirwe. Urubyiruko ntimukwiye guha umwanya uwo ari we wese wababibamo amacakubiri no kubatanya."
Minisitiri Nsanzimana yakomeje asaba ababyeyi guha abana babo amahirwe babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Ati: "tugire URwanda ruzaba ruha amahirwe abantu bose rudashingiye ku idini, amoko, Akarere n'ibindi. Ntituzemere ko umunyabyaha ahabwa ijambo yaba yihishe, ari mu rugo cyangwa mu idini. Muzahe umwanya ubabwira ibiganisha ku kubaka URwanda.”
Igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyira indabo ku mva mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro abaruhukiye mu rwibutso rwa Nyamagumba. Kwibuka byakozwe hazirikanwa ko Abanyarwanda bakwiye kwibuka biyubaka: “Twibuke twiyubaka!”