Rutsiro: Mu gusoza icyumweru cy’icyunamo, abarokotse Jenoside bashimiwe ubutwari bwo gutanga imbabazi bagize.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2023, mu karere ka Rutsiro hashojwe icyumweru cy’icyunamo hibukwa ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Umuhango gusoza icyunamo ukaba wabereye mu murenge wa Nyabirasi Akagari ka Terimbere mu mudugudu wa Kasonga aho umushyitsi Mukuru yari Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rutsiro Madamu Nyirakamineza Marie Chantal. Uyu muhango washojwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Twibuke Twiyubaka!”

Uyu muhango wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Murekatete Triphose, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madamu Musabyemariya Marie Chantal, abayobozi b'Inzego z'umutekano mu karere, abayobozi banyuranye ku rwego rw'umurenge n'abaturage muri rusange.

Muri uyu muhango, hatanzwe ikiganiro ku mateka ya Jenoside mu Rwanda cyatanzwe na Benezel Irutibikorwa, ubahamya ku nzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside bwatanzwe na Tegera Benjamin, ijambo ry'uhagarariye Ibuka Havugimana James n'Ijambo ry'umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yagaragajeko uruhare rw’ababyeyi rukenewe mu gusobanurira abakiri bato amateka y’ukuri yaranze igihugu cyacu. Ati: “ iyo ababyeyi badasobanuriye abana cyangwa se na bo ubwabo bakabigisha amateka atajyanye n’ukuri bituma abana badashobora gusobanukirwa amateka y’Igihugu.”

Irutibikorwa akaba yagarutse ku mibereho y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu aho bari babanye neza nta rwikekwe cyangwa kwishishanya buri wese agira ikiciro bitewe n’imirimo akora ishingiye ku buhinzi, ubworozi cyangwa se ubuhigi. Ibi byatumye umuntu utunze inka nyinshi yitwa umututsi, ukora ubuhinzi akitwa umuhutu no umutwa akaba akora ubuhigi.

Mu kiganiro, Irutibikorwa yakomeje agaragaza uburyo abazungu babibye amacakubiri mu banyarwanda byahembeye urwango kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irutibikorwa yagaragaje uruhare rw’ubuyobozi bubi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya, Tegera Benjamin yagarutse ku rupfu rw’agashinyaguro Abatutsi bishwe n’uburyo batotejwe kuva kera kugeza ku ndunduro ya Jenoside. Tegara yashimiye ingabo z’Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora ibihumbi by’abatutsi bahigwaga.

Uhagarariye ibuka, Bwana Havugimana yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gusana ibikomere abarokotse Jenoside bahuye na byo bavugisha ukuri ku mateka ashaririye yaranze Jenoside kandi bagakoresha ukuri mu kugaragaza ahaba hakiri imibiri y’abatutsi itarashyingurwa igashyingurwa mu cyubahiro. Yashishikarije abaturage guharanira kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ikibase bamwe mu bakoze Jenoside n’abayipfobya.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Madamu Nyirakamineza yihanganishije abarokotse Jenoside na Leta y’ubumwe yakuye abarokotse mu gahinda. Ati:

 “ Leta y’ubumwe yakuye abarokotse Jenoside mu gahinda barimo batewe no kubura ababo bishwe urupfu rw’agashinyaguro, yagaruye urumuri ahari umwijima. Ni yo mpamvu dukomeza kuyishima. Turashima kandi abarokotse Jenoside; turabashima cyane na bo kubw’ubutwari bakomeje kugaragaza; ko batakomeje guheranwa n’agahinda ahubwo ko barushijeho kugenda biyubaka. Turabashimira kubw’ubwo butwari bakomeje kugenda bagaragaza. Turabashimira kandi n’imbabazi batanze ndetse n’uyu munsi bakaba bakizitanga tutanibagiweko hari n’ubwo bazitanga nabazibasabye. …”

Twibuke twiyubaka!

Back