Rutsiro: Mu karere habereye igitaramo kidasanzwe cyo kumenyekanisha imihigo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, mu karere ka Rutsiro habereye igitaramo kidasanzwe cyo kumenyekanisha imihigo mu baturage.

Iki gitaramo kikaba cyabereye mu murenge wa Kivumu  mu kagari ka Bunyunju ahahuriye abaturage bo mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo, ku kibuga cy’Umupira cy’Ikigo cy’Ishuri cya GS KIVUMU.

Uretse Madamu Uwambajemariya Florence, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Uburengerazuba, ari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo, igitaramo cyanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose, abayobozi b’Akarere Bungirije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, benshi mu bakozi b’Akarere, abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, urubyiruko rumaze kuba kimanyabose ku mbuga nkoranyambaga baturutse mu Gihugu hose, inzego z’umuitekano mu karere ka Rutsiro n’abaturage baturutse muri iyo mirenge 3.

Intego nyakumukuru yatumye iki gitaramo gitegurwa ni ukumenyekanisha imihigo mu baturage no gusobanura uruhare rw'umuturage mu kwesa Imihigo.

Iki gitaramo kandi cyanahujwe na Gahunda akarere ka Rutsiro karimo gashyira mu bikorwa ya TUBEGERE DUCA INGANDO aho abayobozi ku nzego zose bakorera mu murenge mu gihe cy’iminsi 2 hagamijwe gukemura ibibazo by’abaturage n’iterambere ry’abo.

Usibye ibikorwa byokwigadura byashimishijje abaturage, hanatanzwe ubutumwa bunyuranye bukangurira abaturage guhora bazirikana uruhare rwabo mu gutuma imihigo igerwaho ijana ku ijana.

Madamu Murekatete Triphose, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, akaba yibukije abitabiriye igitaramo ko kwesa imihigo bisaba imbaraga za buri wese hatabuzemo n’umwe. Ati: “umuturage n’umuyobozi bagomba gufatanya kugira ngo umuhigo weswe neza kandi ku gihe.”

Madamu Uwambajemariya na we yashimangiye ubufatanye bwa buri wese ati: “Kugira rero ngo tujyanemo twese mu ngamba neza ntawusigaye, imihigo y’Akarere mwayibonye, ni ngombwa ko buri wese asobanukirwa n’imihigo y’Akarere akamenya aho iherereye.” Yakomeje agira ati: “aha turahava twiyemeje ko bya bibazo bibangamiye umudendezo w’abaturage tugiye kubikemura tukagira umunyarwanda ushoboye kandi utekanye. Umunyarwanda ushoboye kandi utekanye ni ufite icumbi, ni ufite ubwiherero bwujuje ibisabwa, ni udafitte umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi, ni aho abana bacu bose bagomba kuba bari mu ishuri, aho nta muryango uba uri mu manegeka, ikibazo cy’ibiza tugafatanya kugikemura, n’ibindi n’ibindi tugafatanya kubikemura.”

Back