Rutsiro: Mu Murenge wa Mushubati habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi tariki ya 12 Kamena 2025, mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera ku rwibutso rwa Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994 habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umushyitsi Mukuru yari Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu.

 

Igikorwa kitabiriwe kandi na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal, Perezida wa IBUKA mu Karere Bwana Niyonsenga Phillippe, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, abaturage b’Umurenge wa Mushubati n'inshuti baturutse hirya no hino mu Gihugu. 

 

Bwana Ngarambe Vedaste, watanze ikiganiro ku mateka yaranze u Rwanda n’Abanyarwanda,  yagarutse ku bumwe bwarangaga Abanyarwanda mbere y'umwaduko w'abakoloni. Yagaragaje ko abakoloni bazanye amacakubiri mu Banyarwanda byabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, igategurwa kandi igashyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi.

 

Bwana Ngarambe yashimiye imbaraga zakoreshejwe, Inkotanyi,  mu guhagarika Jenoside asaba abarokotse Jenoside gukomera bagakora bakiteza imbere. Yabasabye guhitamo kubaho kurusha ibindi.

 

Tuyisenge Agathe, watanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba  Abatutsi banyuze mo mu gihe cya Jenoside yagaragaje ubugome Jenoside yakoranywe, abatutsi bakicwa urw’agashinyaguro. Yagize ati: “icyo gihe nari mfite imyaka 21. Kuva Inkotanyi zigitera muri 90, Abatutsi baratotejwe, benshi barafungwa bazira kwitwa ibyitso. Ariko Jenoside yatangiye mbere, ihera mu mashuri abatutsi bavangurwa, n'ahandi."

 

Tuyisenge yagarutse ku buryo Jenoside yakoranywe ubugome bukabije Abatutsi bicwa urubozo, hatababariwe abana cyangwa ababyeyi. Ubuyobozi bubi bwayishyigikiye, interahamwe zayikoze bose bagaragarije Abatutsi ubugome n'urwango bikabije.

 

Bwana Niyonsenga Phillippe, Perezida wa IBUKA, ati: "ni ngombwa kuvuga amateka ya Jenoside, amazina y'abishe ndetse n'abishwe. Impamvu zituma tuyavuga harimo kubungabunga ukuri kw'amateka. Bifasha kubika ukuri nyakuri bikarwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside. Ibi bifasha kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ... Ni muri urwo rwego Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ihamagarira buri wese  kurwanya uwo ari we wese ugambiriye gupfobya cyangwa guhakana ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye."

 

Bwana Uwizeyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yibukije ko abanyarwanda dukwiye guha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi icyubahiro gikwiye. Ati: “abacu twibuka, biciwe mu ngo zabo, ku misozi, mu mashyamba ...bishwe n'abantu bari baturanye nabo, ariko ikibabaje hari abatarashyingurwa mu cyubahiro gikwiye.”

 

Yasabye abafite amakuru y'aho abishwe bajugunywe gutanga amakuru na bo bagashyingurwa mu cyubahiro. Ati: “Ubuhamya twumvishe butwereka ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ariko bikwiye no kuduha ubutwari bwo gutuma tuzirikana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi."

 

Igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyingura umubiri wabonetse no gushyira indabyo ku mva y'urwibutso rwa Jenoside rwa Mushubati mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Back