Rutsiro: “Nta mutekano; nta terambere rirambye!” Meya Kayitesi Dative.
Uyu munsi tariki ya 25 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Madamu Kayitesi Dative ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere yasuye abaturage b'Umurenge wa Musasa mu Kagari ka Nyarubuye mu rwego rwo kuganira kuri gahunda z'iterambere rirambye rishingiye ku mutekano no ku buzima bwiza no gufatanya gukemura ibibazo baba bafite.
Mu biganiro bitandukanye abayobozi bagiranye n’abaturage, Madamu Kayitesi yibukije ko ubuzima bwiza bushingira n'aho umuntu atuye. Yagize ati: “Iyo utuye ahantu habi ndavuga hadafite isuku, ubuzima bwawe buba buri mu kaga. Ni byiza kugira isuku aho dutuye twubakwa ubwiherero bwujuje ibisabwa, gusukura umubiri n'imyambaro, aho dutuye n'aho tugenda.”
Abaturage kandi basabwe gukoresha neza inkunga Leta ibaha igamije kurwanya imirire mibi. Yabasabye kubyaza amahirwe ikiyaga cya Kivu bakibuka kugaburira abana indyo yuzuye. Yagize ati: "ntidukwiye kubona umwana urwaye bwaki duturiye ikiyaga cya Kivu. Ni ngombwa ko duhindura imyumvire aho kugurisha umusaruro w'isambaza tukayajyana mu nzoga, dukwiye no kwibuka kuwugaburira abana bacu. Umwana wari isambaza ntiyapfa guhura n’ikibazo cy’imirire mibi adafite ubundi burwayi.”
Agaruka ku mutekano, Majoro Charles Rubyogo yasabye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe. Yabasabye kudahishira ibintu babona bishobora guhungabanya umutekano, harimo abantu n'ibintu bidasabzwe. Yashishikarije abaturage kandi kuba haba hari abagifite abavandimwe bakibuyabuya hakurya y'imbibi z'Igihugu gutahuka mu mahoro, dore ko Umurenge wa Musasa uhana imbibe n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasabye abaturage gukora bakiteza imbere bakirinda ibibarangaza n'ibishobora guhungabanya umutekano. Ati: "Igihugu ni igihugu! Mureke tucyubake birashoboka!"
Majoro Charles yakomeje yibutsa ko umutekano ari wo shingiro ry’iterambere iryo ari ryo ryose. Yagize ati: “nta mutekano ntitwabasha kwivuza; ntitwabasha gukora imirimo ya buri munsi; abana ntibabasha kujya mu ishuri, ni ngombwa rero ko buri wese agira uruhare mu kuwusigasira no kwicungira umutekano hakorwa irondo.”
Abaturage banibukijwe ko ari ngombwa kwirinda ibikorwa byangiza umutekano harimo ubusinzi, amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.
Madamu Kayitesi yashoje abashimira uruhare bagira mu kwiteza imbere abibutsa ko kugira ngo ugere ku iterambere rirambye ari uko uba ufite umuco wo kwizigamira kandi wivuza uko bikwiye ari ho yabashishikarije kwitabira gahunda ya Ejo Heza no kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe (mituweli).

