Rutsiro: Nta mwana ukwiye kugwingira: iterambere ry’Igihugu n’abaturage.

Kuri uyu  wa 23 Mata 2025, ku biro by’Akarere ka Rutsiro, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Umuganwa Marie Chantal, ari kumwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge,  yakiriye itsinda  ryabagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Izi nararibonye zagiriye uruzinduko mu Karere ruzamara iminsi ine hagamijwe kuganira n’ubuyobozi ku miterere y’ikibazo cy’igwingira ry’abana n’ibyakorwa kugira ngo kirangire.

Iri tsinda ry’Inararibonye ryasuye Akarere rigizwe na Nyakubahwa Mukasonga Solange, Nyakubahwa  Nyirinkindi Gaspard na Ndabikunze Evarde, Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri urwo rwego . 

Ubuyobozi bw’Akarere bwagaragaje uko ikibazo cy’igwingira gihagaze mu Karere, ibiri gukorwa ngo gikemuke n’imbogamizi  zikigaragara n’ingamba zafashwe. Ku kibazo cy’igwingira, imibare igaragaza ko 30% by’abana bafite hagati y’imyaka 0-5 bagwingiye. Imbogamizi zagaragajwe harimo amakimbirane yo mu muryango, imyumvire y’ababyeyi itaragera ku rwego rushimishije, ababyeyi bafite amikoro make n’izindi. Ubuyobozi bwagaragajeko bukomeje ubukangurambaga, guhanga udushya dufasha kuzamura imyumvire nk’ingamba zo gusubiza imbogamizi. 

Abayishyitsi batanze inama yo gusakaza umuco mwiza wo gufasha ingo zigifite imyumvire iciriritse n’izigifite ibibazo byo kugaburira abana indyo yuzuye.

Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere, abashyitsi bakomereje uruzinduko rwabo mu  murenge wa Ruhango aho bazaganira n’abakozi b’Umurenge, basure Ikigo Nderabuzima cya Kayove n’ubuyobozi bw’ Akagari ka Nyakarera, amarerero ari muri ako Kagari aho biteganyijweko bazanagirana ibiganiro na bamwe mu babyeyi  bafite abana bafite ikibazo cy’imirire mibi mu ngo zabo. 

Uruzinduko rw’izi nararibonye ruzasozwa tariki ya 25 Mata 2025.

Back