Rutsiro: Nyirakinuma yabaye icyitegererezo cy’uko Gira inka Munyarwanda ari isoko y’iterambere rirambye.

Gahunda ya Gira inka ni gahunda yatangijwe n’umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame mu mwaka wa 2016 nka kimwe mu bisubizo bigamije kuzamura abaturage  bikura mu bukene ku buryo burambye. Muri iyi gahunda umuturage ahabwa inka nyuma yo gutoranywa nk’utishoboye; agatoranywa n’inzego zibifitiye ububasha. Uwahawe inka ntaba yemerewe kuyigurisha kugirango atazimya igicaniro. Iyo inka ibyaye uwayihawe yitura mugenzi we utishoboye.

Tariki ya 30 Mata 2025,  mu Karere ka Rutsiro Umurenge wa Mukura Akagari ka Kigeyo hasuwe Nyirakinuma Siphora worojwe inka binyuze muri gahunda ya Leta ya Gira Inka Munyarwanda. Nyirakinuma aravuga imyato Leta y’U Rwanda yita ku baturage ibafasha kwikura mu bukene akishimira iterambere rirambye amaze kugeraho aho afite inka 12.   

Nyirakinuma Siphora arashimira Leta y’ubumwe kuba yaramuhaye itungo muri gahunda nziza ya Gira inka Munyarwanda aho nta rindi tungo yari afite, ahinga ntabashe kweza kubera kubura ifumbire ahora yibaza aho azakura inka yo korora.  Nyuma yo guhabwa inka muri gahunda Gira inka, yayoroye neza, ayitaho uko bikwiye, imugirira akamaro we n’umuryango we. Nyirakinuma yabashije kubona ifumbire, kubona amata, koroza abana be n’abaturanyi be hagamijwe iterambere kuri bose. 

Yagize ati: “ndashimira Leta y’U Rwanda yamfashije ikanyoroza ikangeza ku iterambere rirambye hamwe n’umuryango wanjye. Buri wese agomba kubyaza umusaruro amahirwe yagiriwe kugira ngo abashe kwigira. Navuye ku inka imwe nahawe none ubu mfite 12 noroye. Umuco wo korozanya n’isoko yo kwivana mu bukene n’inzira y’iterambye rirambye no kongera umubano mu bantu.” 

Nyirakinuma yasabye abagerwaho na gahunda ya Gira Inka kuzitaho bakabyaza umusaruro amahirwe yo kugira imiyoborere myiza. Yagize ati: “nta miyoborere myiza dufite ntabwo nari kugera ku iterambere mfite ubu. Ariko hamwe n’ubuyobozi bureberera abaturage bwanciriye inzira y’iterambere hamwe n’umuryango wanjye. Dushyirehamwe, dukorere ku ntego tubashe kugira ejo hacu heza habereye buri wese.” 

Back