Rutsiro: TUBURA ikorana n'abahinzi basaga ibihumbi 43 mu kunoza ubuhinzi.
Uyu munsi tariki 13 Kamena 2024, mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Rutsiro hateraniye inama igamije gusuzuma uburyo igihembwe cy'ihinga cya 2024B cyagenze no kunoza imyiteguro y'igihembwe cy'ihinga 2025A. Inama yatumiwe ku bufatanye bw'Akarere na TUBURA / One Acre Fund. Inama yafunguwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Bwana UWIZEYIMANA Emmanuel.
Bwana Uwizyimana yasabye abitabiriye inama, abakozi bashinzwe ubuhinzi mu mirenge n'abahinzi bahagarariye abandi, kuzirikana ko ubuhinzi bifite uruhare runini mu bukungu bw'abaturage no kubafasha kwihaza mu biribwa bityo bagashyiramo imbaraga zose mu gufasha abaturage kongera umusaruro.
Bwana Uwizeyimana yashimiye TUBURA/ One Acre Fund nk'umufatanyabikorwa w'Akarere mwiza. Yagize ati: "kwegera umuhinzi ni amahirwe kuko ibintu biroroha." Yasabye kandi abakozi bashinzwe ubuhinzi kugenzura ko ibishyirwa mu buhinzi bikoreshwa mu buhinzi. Bakwiye kugenzura neza ko abahinzi babikoresha mu mirima yabo cyane ko Leta iba yatanze amafaranga menshi mu kunganira abaturage.
Bwana Uwizeyimana yasabye abahinzi: "Abahinzi turacyakeneye gushyira imbaraga nyinshi mu buhinzi. Muve mu buhinzi bw'amaramuko. Ubwo buhinzi ntacyo bwazatumarira. Dukore ubuhinzi bugamije gusagurira amasoko; ubuhinzi buganisha ku iterambere ry'igihugu."
Zirimwabagabo Edouard, umuhinzi Uhagarariye abandi muri iyi nama, akaba yatanze ubuhamya bwo kuba TUBURA yaramufashije kuba umuhinzi w'umwuga mu gihe kirenze imyaka 10 akorana na TUBURA. Gukorana na TUBURA byamufashije kumenya gukoresha imbuto n'amafumbire neza bimufasha kuzamura umusaruro. Bwana Zirimwabagabo yamenye kuzigama binyuze mu matsinda bafashijwe gushinga binyuze mu mikoranire na TUBURA ubu akaba yishimira ko yabashije kwagura isambu ye, kugura inka mu rugo ndetse no kuba abasha gufasha umuryango we.
TUBURA ikaba ishishikajwe no kwita ku iterambere ry'umuhinzi aho TUBURA igeza serivisi zayo ku buryo butaziguye. TUBURA ifasha abahinzi kubona imbuto y'indobanure cyane cyane mu birayi n'ibinyampeke. Madamu Habiyambere Magnifique Wari uhagarariye TUBURA muri iyi nama, yagaragarije abitabiriye inama gahunda ya TUBURA mu gihembwe cya 2025A nyuma yo kugaragaza ibyo TUBURA yafashije abahinzi kugeraho muri 2024B.
TUBURA ikorana n'abahinzi 43 142 mu karere ka Rutsiro.