Rutsiro: Umuganda ngarukakwezi wahujwe no gusoza Professional Umuganda.
Uyu munsi tariki ya 31 Kanama 2024, abashyitsi benshi bitabiriye Umuganda ngarukakwezi mu karere ka Rutsiro banganiriza abaturage kuri gahunda zinyuranye.
Abashyitsi bifatanyije n'abaturage harimo Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Hon. Dushimimana Lambert, Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative, abagize inama Njyanama y'Akarere bose, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda Okomu Pauline n'abagize inzego z'umutekano aho Umuganda wabereye ku rwego rw'Akarere mu Murenge wa Nyabirasi mu Kagari ka Terimbere. Uyu muganda wahujwe no gusoza professional Umuganda; Umuganda ushingiye ku mwuga wa buri muntu aho agira uruhare mu kurwanya igwingira n'imirire mibi mu bana.
Nyuma yo gucukura ibyobo bifata amazi mu rwego rwo kurwanya isuri no gutegura imirima y'igikoni, abashyitsi basuye Madamu Nyirazanazose Seraphine wari ufite umwana wari ufite ikibazo cy'imirire mibi akaza kuyivamo binyuze muri gahunda ya professional Umuganda.
Madamu Nyirazanazose yashishikarije abandi babyeyi kwitabira gahunda y'igikoni cy'umudugudu bagafatanya n'abajyanama b'ubuzima abana bakava mu mirire mibi. Hagize ati: "ubu nafashe ingamba zo kwita ku mwana wanjye mugaburira indyo yuzuye ku buryo atazasubira inyuma." Umwana wa Nyirazanazose yatangiye kwitabira gahunda y'iziko afite ibiro 7 arangiza afite ibiro 13 mu gihe cy'amezi atandatu."
Uwimbabazi Vestine wasuwe mu rugo mbonezamikurire yasonanuye uburyo iziko rikora: "ababyeyi bagira uruhare mu kuzana ibyo kurya bigategurirwa hamwe. Abana banywa igikoma nyuma bakagaburirwa indyo yuzuye. Uretse ibyo, abana banatozwa udukino dutandukanye mu kubafasha gukangura ubwonko."
Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi yashimiye World Vision ku ruhare rukomeye igira mu kurengera umwana harwanywa imirire mibi mu bana. Madamu Kayitesi yasabye abaturage kugira gahunda yo kugaburira abana indyo yuzuye iyabo kandi bakibuka kugira isuku igihe cyose bategura indyo yuzuye. Yasabye World Vision kongera igihe mu bufatanye bari bafitanye yo mu kurwanya igwingira yiswe Umuganda udasanzwe ugamije kurwanya igwingira hashingiwe ku mwuga wa buri muntu (Professional Umuganda).
Meya yibukije abaturage kwirinda indwara y'ubushita bagira isuku bakanihutira kugana kwa muganga mu gihe cyose bakeka ko hari ibimenyetso bafite.
Uhagarariye ikigo gishinzwe kurengera abana, Bwana Amon Rwasamanzi, yibukije abaturage ko Igihugu kicyugarijwe n'ikibazo cy'igwingira ry'abana. Yasabye ababyeyi gukoresha neza inkunga bagenerwa na Leta kandi bakubahiriza gahunda za Leta zigamije gukumira igwingira n'imirire mibi mu bana.
Kugeza ubu, ababyeyi bo mu murenge wa Nyabirasi bakaba barahisemo gahunda yo kwigira mu kurwanya imirire mibi. Mu buhamya bwabo, bagaragaza ko bakoze itsinda ry'ababyeyi 20 aho bizigama bakanakora imishinga iciriritse igamije kubafasha kuzamura ubushobozi bwo kubona indyo yuzuye.
Pauline Okumu akaba yashimye umusaruro iyi gahunda yagezeho mu karere aho yafashije Akarere kuva kuri 39 kakagera kuri 28% by'abana bagwingiye mu gihe cy'amezi 6 yizeza ko ubu bufatanye bushobora gukomeza hagamijwe ko igwingira n'imirire mibi biba amateka mu karere.
Abitabiriye Umuganda bagarutse ku cyorezo cy'ubushita bw'inkende n'ikibutera; mu bimeneyetso hakabamo ibiheri ku mubiri wose n'umuriro mwinshi. Uwo bigaragayeho yasabye kwihutira kujya kwa muganga bakamufasha akabasha gukira ndetse no gutuma atakwanduza abandi. Mu kuyirinda, abaturage basabwe gukomeza umuco w'isuku hakarabwa intoki, kwirinda gusuhuzanya n'ibindi.
Guverineri Hon. Dushimimana yibukije ko ababyeyi bagomba gufata iyambere mu gukumira igwingira. Yagize ati: "uruhare rwa mbere mu kurwanya imirire mibi ni urwawe nk'umubyeyi ufite umwana. Ikibazo cy'imirire mibi kiduteye isoni kandi ni twebwe tugomba kubigiramo uruhare. Yibukije abagabo n'abagore ko bose bafite uruhare mu kwita k'umuryango cyane cyane mu kwita ku mirire y'umwana."
Yakomeje ati: "Kugira ngo tugere ku ntego y'Igihugu biradusaba ko twese dufatanya kugira ngo iki kibazo kiduhangayikishije tugikemure. Ntidushobora kubona abayobozi b'ejo beza mu gihe abana bacu bagikurira mu mirire mibi."
Guverineri yashimiye ababyeyi bemeye ko amarerero abera mu ngo zabo. Yasabye Akarere kubegera kakareba uko kabafasha ndetse bagashishikariza n'abandi kugira uwo mutima. Yanashimiye abajyanama b'ubuzima ku nshingano zikomeye bakora. Ati: "nyabona mureke dufatanye, dukore uko dushoboye ibyo twagezeho bidasubira inyuma. Ni uruhare rwacu gukora neza. Gahunda yo gukura abana mu mirire mibi ni gahunda twese tugomba kugiramo uruhare."
Guverineri yibukije ababyeyi gutegura amashuri, bakitabira gahunda y'icyumweru cy'irangamimerere aho yasabye buri wese kubigiramo uruhare. Yabukije abaturage ko muri iki cyumweru serivisi z'irangamimere zegerejwe abaturage. Yashoje asaba abaturage kwitegura neza igihembwe cy'ihinga bagahinga ubutaka bwose nta burajwe.