Rutsiro: Umuganura wizihirijwe mu Murenge wa Mushonyi ku rwego rw’Akarere.

Tariki ya 1 Kanama buri mwaka, abanyarwanda bizihiza umunsi w’Umuganura. Umuganura ni Umuhango ukomoka ku basekuruza b’u Rwanda ukarangwa no kuganura ku musaruro wabonetse cyane cyane ku mbuto nkuru zahingwaga mu Rwanda harimo amasaka, uburo, n’ibindi. Kuri ubu, Umuganura wizihizwa hishimirwa ibikorwa by’iterambere abanyarwanda bamaze kugeraho bakanahiga kuzagera ku bindi byinshi mu gihe kiri imbere; kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’Umuryango.

Nk’uko bisanzwe, Akarere kifatanyije n'Igihugu mu kwizihiza Umuganura 2025. Mu Karere, wizihirijwe  ku rwego rw'Akarere, umudugudu n'urugo aho ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Mushonyi. Ibirori byayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira."

Abitabiriye ibirori bahawe ikiganiro ku mateka y'umuganura aho wari inkingi ikomeye mu kunga abanyarwanda, kwigira no guharanira iterambere.

Mu ijambo rye, Madamu Kayitesi yagize ati: "ni umwanya mwiza wo gusabana mu muryango, tukishimira ibyo twagezeho tukanaharanira kwiteza imbere. Ni ibirori bihuza abagize umuryango. Abana n'ababyeyi baganire. Kwishimira ibyo bagezeho no kuzirikana ibyo twifuza kugeraho."

Yakomeje agira ati: "umunsi w'umuganura ni umunsi wo kwishimira ibyo twagezeho ariko ni n'umwanya mwiza wo guhiga. Uyu muganura utubere umwanya wo gufata ingamba twongere duhige. Duhige kugira Ejo Heza, mituweli, umuryango utekanye n'ibindi."

Madamu Kayitesi,  ari kumwe n'abandi bayobozi batandukanye, baganuje abana ku musaruro w'amata, indyo yuzuye, abaturage batishoboye bahabwa imbuto y'ibigori ku munsi w'Umuganura.

Usibye ubutumwa butandukanye bwatanzwe, umunsi wanaranzwe n'imbyino zitandukanye, usozwa n'ubusabane bw'abitabiriye.

Back