Rutsiro: Umugore yasabwe kuba umugore ubereye u Rwanda
Uyu munsi tariki ya 8 Werurwe 2023, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'Igihugu mu kwizihiza umunsi Mpuzamahangaw'Umugore ku nsanganyamatsiko igira iti: "ntawe uhejwe: guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu murenge wa Gihango ku rwego rw’Akarere uyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose.
Ibi birori byanitabiriwe n’abashyitsi batandukanye b’abanyarwanda n’abanyamahanga. Mu bashyitsi bari bahari harimo Umuyobozi wa KOICA mu Rwanda (Korea International Cooperation Agency), Umuyobozi wa World Vision Korea n’Umuyobozi wa World Vision Rwanda.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byahujwe no gutaha ibikorwa bifasha mu iterambere ry’umugore harimo isoko ry'abagore ricururizwamo imboga n'Imbuto rya Mushubati ryaguwe n'isoko rya Gihango yubatswe ku bufatanye na World Vision Rwanda Tunga Cluster, akuzura atwaye amafaranga y’uRwanda miliyoni 71.
Mu butumwa bwaranze uyu munsi, Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abagore ya Rutsiro, Madamu Mushimiyimana Clementine yashishikarije umugore by'umwihariko n'abagabo muri rusange gukomeza guhangana n'ikibazo cy'igwingira ry'abana bakumira amakimbirane yo mu ngo. Yagize ati: “Umugore ni we uhura n’ingaruka z’ihohotera rishinigiye ku gitsina ziremereye. Ni ngombwa ko buri wese ugize umuryango aharanira kuzana umutekano mu rugo bityo bigafasha abana gukurana uburere bukwiye umunyarwanda w’ejo hazaza.”
Muri iryo jambo, uwari uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara, Madamu Bagirinka Vestine, yunzemo asaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurengera umwana aho yagize ati: “Twese dufatanye dutange uburezi bwiza ndetse n'uburere bukwiye ku bana kugira ngo tuzabone abo turaga igihugu cyacu bashoboye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro we yasabye abagabo kugira uruhare mu gukumira ibibazo bibangamiye umuryango bikigaragara mu ngo cyane cyane gusambanya abana, gufata Abagore ku ngufu, guta ishuri, imirire mibi, igwingira ... Yashimye kandi abafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu Iterambere ry'Akarere by'umwihariko mu kuzamura ubushobozi bw'umugore.
Yagize ati: “umugore mubereye u Rwanda ntagira umwanda, ntarwaza bwaki, ntavana umwana mu ishuri, ntagira amakimbirane, atanga ubwisungane mu kwivuza, .... Umugore ubereye u Rwanda ntatesha agaciro uwakamusubije. Umugore mwiza ni mutima w'urugo. Icyo umugore ashaka n'Imana iba igishaka.”

Ibirori byashojwe no kuremera abagore batishoboye bayoboye ingo bahawe inkunga y’ibihumbi 150 ku miryango 93, abagore 25 bahabwa telefoni zigezweho mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere. Ni muri uyu murongo kandi abakobwa 50 batishoboye bahawe ibihumbi 15 ku bufatanye na Caritas Rwanda mu mushinga wayo Igire Gimbuka.