Rutsiro: Umunsi Mukuru wa Malayika Murinzi Wizihirijwe mu Murenge wa Ruhango

Visi Meya Umuganwa Marie Chantal
Visi Meya Umuganwa Marie Chantal yashimiye ba Malayika Murinzi umutima w'ubwitange bagira.

Uyu munsi tariki ya 29 Gicurasi 2029, mu Murenge wa Ruhango ku kibuga cya Bugabo, habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mukuru wa Malayika Murinzi, witabiriwe n’ababyeyi barera abana badafite imiryango ibitaho, abayobozi ndetse n’abaturage batandukanye. Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Umuganwa Marie Chantal.

Uyu munsi waranzwe n’ubutumwa bwo gukomeza kurengera no kwita ku bana bose nk’aho ari abawe, hifashishijwe insanganyamatsiko igira iti: “Wite ku mwana wese nk'uwawe!”

Mu buhamya bwatanzwe, Iraturinze, umwe mu bana warezwe na Malayika Murinzi witwa Zirimwabagabo Philippe, yashimye uburyo yarezwe mu rukundo no mu bwuzu, avuga ko abana barerwa muri ubu buryo babaho neza kandi bakabona urukundo rutuma biyumva nk’abana bafite imiryango yuzuye.

Bamurange Béatrice, Malayika Murinzi ukomoka mu Murenge wa Mushubati, yavuze ko umutima wa Malayika Murinzi ugomba kurangwa n’urukundo, ukwihangana no kwakira umwana nk’uwawe bwite. Yagize ati: “Nta kiza nko kurerera Imana, nta kiza nko kurera udategereje igihembo cy’umuntu uwo ari we wese.”

Abitabiriye umuhango bashimiye cyane ababyeyi bafite umutima nk’uwo, basabwa gukomeza uwo murimo mwiza wo kurera no kurinda abana.

Binyuze mu kiganiro cyatanzwe n’Urwego rwa Polisi, ba Malayika Murinzi bibukijwe uburenganzira bw’umwana, harimo uburenganzira bwo kurindwa ihohotera iryo ari ryo ryose. Hanagarutswe ku kuba abana barerwa badakwiye gufatwa nk’ibikoresho by’imirimo yo mu rugo cyangwa indi mirimo ibavuna, ndetse hanibutswa ibihano biteganyirijwe uwo ari we wese uhohotera umwana.

Mu ijambo rye, Madamu Umuganwa Marie Chantal yashimiye ba Malayika Murinzi ku mutima mwiza n’ubwitange bagaragaza mu kurera abana. Yagize ati: “Kuba Malayika Murinzi ni umurimo utoroshye. Turabasaba gukomeza uwo mutima mwiza no kwitanga. Igikorwa mukora ni icy’agaciro gakomeye, giha abana umunezero kandi kikabasubiza ibyishimo.”

Yakomeje abasaba gukora uwo murimo bawukunze, badategereje igihembo, ahubwo bazirikana ko bubakira abana ejo hazaza heza kandi banibikira ijuru.

Yanashimiye Madamu Jeannette Kagame  ku ruhare agira mu gukangurira Abanyarwanda kugira umutima w’urukundo, kwicisha bugufi no gufasha ababaye.

Uyu munsi wasize ubutumwa bukomeye bwo gukomeza kurengera abana no kubaha urukundo rububaka, hagamijwe kubatoza gukurana indangagaciro nziza no kuzaba abaturage beza b’ejo hazaza.

Back