Rutsiro: Umurundi Karikumutima yarahiriye kuba Umunyarwanda.
Kuri iki gicamunsi cyo ku wa 16 Ukwakira 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Madamu Kayitesi Dative, yayoboye umuhango wo kurahira kwa Bwana Karikumutima Joseph, umurundi wahisemo kuba Umunyarwanda nyuma yo gusaba kandi agahabwa ubwenegihugu. Madamu Kayitesi yamushimiye icyemezo yafashe amusaba kuzarangwa n'indangagaciro z'ubunyarwanda.
Bwana Rusanganwa jean Damascene, Umuyobozi wa serivisi zihabwa abenegihugu, wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, yabanje gusobanurira Bwana Karikumutima ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe ubwenegihugu agaruka ku ngingo zijyanye n’itegeko rigenga ubwenegihugu nyarwanda aho yasobanuye ubwoko bw’ ubwenegihugu harimo ubw'inkomoko, n’ubwenegihugu butangwa. Bwana Rusanganwa yasobanuye kandi ko umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu cyangwa se kubwiyambura. Gusa uwabusabye akabuhabwa nyuma akabwiyambura, ntashobora kongera kubusaba ngo abuhabwe.
Igihe uwahawe ubwenegihugu bigaragaye ko yakoresheje inyandiko mpimbano, imvugo ibeshya, bigaragaye ko yari agambiriye kugirira nabi Repubulika y'uRwanda, mu gihe uwahawe ubwenegihugu afite imyitwarire ihabanye n'indangagaciro nyarwanda, icyo gihe yamburwa ubwenegihugu yahawe.
Madamu Kayitesi Dative yahaye ikaze Karikumutima Joseph amwibutsa ko ari amahirwe akomeye ku burenganzira bungana nk'ubw'undi munyarwanda wese. Yamushimiye intambwe yateye yo guhitamo kuba umunyarwanda kandi agasaba ubwenegihugu. Yamusabye kubiharanira ntapfushe ubusa amahirwe abonye akazakomeza kuba inyangamugayo irangwa n'indangagaciro nyarwanda.
Yasabwe kuzitabira gahunda za Leta nk'undi munyarwanda wese amwifuriza kuba umunyarwanda mwiza.