Rutsiro: Umuturage ku isonga: abashegeshwe n’ibiza bakomeje gushakirwa ibisubizo.
Mu bihe bitandukanye, Akarere ka Rutsiro kagiye kibasirwa n’ibiza bigatwara ubuzima bw’abantu ndetse n’ibintu bikabitikiriramo. Imiryango myinshi yabuze amacumbi, ibura imitungo ibura n’abantu.
Muri 2023 Gicurasi mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki ya 3, ho byabaye akabarore ubwo imvura yagwaga bidasanzwe igateza ibiza byatwaye ubuzima bw’abaturage 29, igasenya inzu z’abaturage zibarirwa mu bihumbi, zimwe zikavaho burundu izindi zikangirika mu buryo bukabije. Kubera ibi biza, hari aho byasibanganyije burundu aho umuryango wari utuye ku buryo byabaye ngombwa ko himukwa ubutazahasubira.
Kubera iyi mpamvu kandi mu nyungu n’ubuzima bw’umuturage, abaturage basaga ibihumbi 2 bahurijwe ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubarinda ibiza, bahabwa ibiribwa n’imyambaro ndetse abana bafashwa gukomeza amasomo mu ishuri yabo uko bisanzwe.
N’ubwo ibyo byose byakozwe, ntibyari bihagije kubera ko abaturage ntibagombaga kuguma aho bari bacumbikiwe ngo bakomeze kubaho nk’aho ari impunzi kandi bari mu gihugu. Ubuyobozi bwashatse ibisubizo, kandi igisubizo kijyanye n’ibibazo umuturage afite cyane ko bose batari bababaye kimwe. Harimo abaturage bakennye batabasha kwibonera ibibanza, harimo abo inzu zabo zangiritse ariko zishobora gusanwa bakazisubiramo yemwe harimo n’abagomba kubakirwa uhereye hasi.
Ibyo byose ni ko byagenze ariko urugamba rukaba rugikomeje kubera ubwinshi bw’abaturage bari bakeneye ubufasha ndetse n’abandi bagenda bagaragara uko iminsi itambuka.
Kugeza ubu, Akarere gafite abaturage bakodesherezwa imiryango 378, kamaze gusana inzu 492 harimo 381 kasanye binyuze mu mushinga wa CERC (Contingency Emergency Response Component) ushyirwa mu bikorwa na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) ku nkunga ya Banki y’isi.
Haracyari kandi abaturage batishobye babuze ibibanza bazukirwa kuri site zatoranyijwe bangana n’imiryango 745. Ibibanza byatangiye kwishyurwa ku buryo imirimo yo kubaka na yo izatangira bidatinze.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel akaba yibutsa abaturage bamaze gusanirwa no kubakirwa inzu kuzifata neza ubundi bagaharanira gukora bakiteza imbere. Abatarubakirwa na bo akaba abasaba gukomeza kwihangana mu gihe Akarere gakomeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu kubashakira ibisubizo. Yagize ati: “iyo tuvuze umuturage ku isonga, tuba tuvuga umuturage utekanye kandi ntiwatekana udafite icumbi. Ni yo mpamvu ubuyobozi tuzirikana ikibazo cy’abaturage batarabona icumbi tugakora ibishoboka byose ngo tububakire.”