Rutsiro: Umuyobozi w’Akarere, Madamu Kayitesi, yasabye urubyiruko kubyaza amahirwe ikoranabuhanga .
Uyu munsi tariki ya 18 Mata 2024, mu cyumba cy'inama cy'Akarere hateraniye inama y'umushinga Youth For Youth (Urubyiruko k’ubw’urubyiruko) iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative ari kumwe na Padiri RUTAKISHA Jean Paul, Umuyobozi wa Caritas muri diyosezi ya Nyundo. Youth For Youth n'umushinga ufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga aho kugeza ubu ufasha abagera ku 4194. Inama yari igamije kugararizwamo ibikorwa umushinga umaze kugera mu gihe cy’amezi 6 ashize ushyirwa mu bikorwa.
Iyi nama yitabiriwe n'abapadiri bafite urubyiruko mu nshingano muri paruwasi z’Akarere ka Rutsiro, padiri Ushinzwe urubyiruko ku rwego rw'Igihugu muri Kiliziya Gatolika, abakozi bashinzwe ishoramari mu mirenge n’abakorerabushake ba Caritas bafasha gushyira umushinga mu bikorwa mu mirenge batuyemo.
Umushinga umaze amezi 6 ukorera mu karere ka Rutsiro ufite intego yo gufasha urubyiruko ruri hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 26 ugafasha urubyiruko rusanzwe rufite ubushabitsi rusanzwe rukora. Ukaba uzabafasha kwiteza imbere bibashishije ikoranabuhanga ribafasha gucunga neza imishinga yabo.
Nk’uko Padiri Rutakisha Jean Paul yabigarutseho, uyu mushinga wegereye urubyiruko mu rwego rwo kureba uburyo rwafashwa mu kwiteza imbere hashingiwe ku mahirwe n'ubushake rufite. Padiri Rutakisha kandi yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye batuma uyu mushinga ugenda neza harimo Minisiteri zitandukanye, Catholic Relief Services, Caritas Rwanda, Ubuyobozi bw’Akarere, Urubyiruko n'izindi nzego zitandukanye.
Madamu Kayitesi yasabye urubyiruko gufatirana aya mahirwe bakiteza imbere. Ati: "aya ni amahirwe tutapfusha ubusa. Urubyiruko turasabwa kubyaza umusaruro aya mahirwe yo kugira umushinga ushishikajwe no kudufasha kuzamura ubushobozi bwacu hifashishijwe ikoranabuhanga."
Madamu Kayitesi Dative yashimiye urubyiruko rwafashe iyambere mu gokora imirimo ibyara inyungu bakanakoresha ikoranabuhanga mu gucunga neza imishinga yabo. Yanenze kandi urubyiruko rukoresha nabi ikorabahunga aho kurikoresha mu bibateza imbere bakarikoresha mu bidakwiriye.
Ati: “Aho tugeze ni igihe cyo gutera intambwe tukubaka Igihugu cyacu. Reka dufatanye mu Ruhando rw'iterambere twese dufatanyije. Dufite U Rwanda rwiza rutarobanura, rwita ku bikorwa remezo n’uburezi kuri bose. Ka twe gupfusha ubusa amahirwe dufite.”
Kayitesi Dative Kandi yasabye Abayobozi b'umushinga ko bakwagura ibikorwa ntibihagararire ku rubyiruko gusa ahubwo bakanafasha abarenze icyiciro cy'urubyiruko kwinjira mu ikoranabuhanga.
Madamu Kayitesi yaboneyeho gusaba urubyiruko gukomeza kugira uruhare rugaragara mu gusigasira ibyagezweho barinda ibikorwa remezo no gukora cyane mu guteza imbere Igihugu cyacu.
Urubyiruko kimwe n’abandi bakaba bagiriwe inama yo kureka kurera amaboko bagakora cyane ariko na none bakazirikana ubujyanama butandukanye mu bikorwa byabo. Basabwe kujya bazirikana kugisha inama ubukirisitu bemera, kumvira umutima nama wabo, kubahiriza amategeko, kwigira ku mateka no kugisha inama inararibonye kugira ngo ibikorwa byabo bibashe gutera imbere.