Rutsiro: Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yifatanyije n’abaturage mu muganda wo kurwanya isuri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025, mu karere ka Rutsiro habaye Umuganda rusange ngarukakwezi usoza Mata 2025. Uyu muganda wabereye mu Murenge wa Mukura Akagari ka Kagusa ku rwego rw’Akarere uyobowe n'umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bwana Uwizeyimana Emmanuel wari kumwe n’abahagarariye inzego z'umutekano. 

Nk’uko Akarere kari kabiteganyije, ibikorwa by’umuganda byibanze ku kurwanya isuri hacukurwa ibyobo bifata amazi. Muri rusange, mu  mirenge 13 igize Akarere, umuganda wibanze ku kurwanya isuri no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’ibikorwa by’umuganda, abayobozi n’abaturage bagize umwanya wo kuganira kuri gahunda za Leta zigamije guteza umuturage imbere no kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo. Muri gahunda za leta, hagarutswe ku kujyana abana bose mu ishuri, kugira isuku, kwirinda Ibiza, gahunda yo kwivana mu bukene no kwita ku mutekano w’ibintu n’abantu.

Bwana Uwizeyimana Emmanuel yagarutse ku bukene agaragaza ko akenshi amakimbirane yo mu muryango no gukoresha umutungo w'urugo nabi bigira uruhare mu kuzitira iterambere ry’umuryango aherako asaba abaturage kujya inama ku mikoreshereze y’umutungo no kugira uruhare mu kwirinda amakimbirane.

Bwana Uwizeyimana yasabye abaturage kugira indoto zaguye zifite intego bakirinda guhora bumva ko ari abakene ahubwo bagaharanira gukora bakigira. Ati:"dukwiriye gukora ibikorwa bibyara inyungu; amafaranga dufite tukayabyaza ayandi aho kuyapfusha ubusa. Agaruka ku muco w’isuku, Bwana Uwizeyimana yagize ati: “dukwiriye kugira isuku yaba aho dutuye, ku mubiri, twubaka ubwiherero, kandagira ukarabe no gufashanya kwimuka mu manegeka twirinda ibiza.”

Bwana Uwizeyimana yasabye ababyeyi gushyigikira abana mu myigire kubera ko urubyiruko nizo mbaraga z'igihugu zubaka kandi vuba. Ati: “ejo hacu hari mu biganza byacu, ibikorwa dukora uyu munsi n'imyanzuro dufata ni byo bituma tugera ku nzozi zacu."

Umuganda ni gahunda ya Leta igamije kwihutisha iterambere ry’abaturage; abaturage bibigizemo urahare. Ibikorwa by’umuganda ni inshingano za buri munyarwanda; ukaba uba inshuro 1 mu kwezi buri wa Gatandatu wa Nyuma w’Ukwezi.

Back