Rutsiro: Umuyobozi w'Akarere yagirayanye inama y'umutekano n'abarobyi.

Uyu munsi tariki ya 02 Nzeri 2025, mu Murenge wa Boneza,  Umuyobozi w'Akarere Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, yagiranye inama y'umutekano n'abarobyi, abayobozi b'Imidugudu, Utugari n'Imirenge bikora ku kiyaga cya Kivu mu mirenge 7: Mushubati, Gihango, Musasa, Boneza, Mushonyi, Kigeyo na Kivumu.

Afungura inama, Madamu Kayitesi yagize ati: "twaje ngo tuganire ku mutekano w'ikiyaga cya Kivu ariko na none tuganire ku iterambere rigikomokaho" 

Mu ijambo rye, ACP Charles BUTERA, Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi yashimiye uruhare abarobyi bagira mu gusigasira umutekano. Yabibukije ko gucunga umutekano bitagira igihe, ahubwo bihoraho! Yabasabye kutadohoka bakagenzura neza ko ntabintu bibangamiye umutekano harimo kumenya imyirondoro y'abagize koperative, kumenya niba abo bakorana cyangwa batwara bafite ibyangombwa byuzuye, hanyuma bakibuka gutangira amakuru ku gihe.

Abarobyi n'Ubuyobozi bakaba batewe impungenge n'abakora uburobyi butemewe bakanakoresha ibikoresho bitemewe. Ibi bigira ingaruka mu gutubya umusaruro w'amafi (isambaza) w'ikiyaga cya Kivu kubera ko ibi bikoresho bishobora gufata n'amafi atarakura.

Madamu Kayitesi yasabye abakora ibikorwa bitemewe kubireka. Yagize ati: " Gukora uburobyi butemewe mubicikeho. Mukoreshe ibikoresho byemewe bityo tubone umusaruro uhagije. Twese tube maso kandi dukorere muri koperative n'ugize ikibazo amenye aho agomba kukibariza. Dutange amakuru ku bakora ibyo, bashyikirizwe inzego z'ubutabera kuko ibyo bakora ni ibyaha bihanwa n'amategeko."

Iyi nama ikaba yageze ku myanzuro inyuranye harimo ko buri muntu wese uroba agomba gukorera muri koperative utabikoze agafatwa nka rushimusi. Hanzuwe ko buri koperative igaragaza urutonde rw'abanyamuryango bayo ndetse n'amabwiriza ayigenga agashyirwa ahagaragara. Akarere kiyemeje ko kazafasha izi koperative kugenzura umutungo wabo hagamijwe ko umutungo wabo ucungwa neza bikabafasha kwiteza imbere.

Muri iki gihe, i Kivu kikaba gifunze mu gihe cy'amezi 2 uhereye tariki 09 Kanama 2025.

Back