Rutsiro: Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Nyagahinika mu nteko.

Buri wa Kabiri, mu karere ka Rutsiro haba inteko z’abaturage zikabera ku rwego rw’Akagari.

Uyu munsi tariki ya 19 Kanama 2025, iyi gahunda yakomeje Umuyobozi w'Akarere, Madamu Kayitesi Dative, ari kumwe n'abakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu  (MINALOC), yifatanya n'abaturage bo mu Kagari ka Nyagahinika mu Murenge wa Kigeyo. 

Muri iyi nteko, haganiriwe kuri gahunda zitandukanye za Leta, abaturage bashishikarizwa gukosoza amakuru abaranga muri sisitemu imibereho ifasha mu kugaragaza amakuru arebana n'abaturage. Bashishikarijwe kandi kuzitabira gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) yo gutegura indangamuntu nkoranabuhanga.

Madamu Kayitesi yagarutse ku rubuga rw'irembo aho buri muturage yashishikarijwe kwitabira gahunda ya byikorere. Yibukije abaturage ko batari bakwiye gucibwa amafaranga y'akamama mu gihe serivisi na bo bayisabira. 

Abaturage bibukijwe ko kugira ngo umuntu abashe kugira amasaziro meza, akeneye kugira uburyo bubimufashamo. Kuri iyo ngingo, Madamu Kayitesi yibukije abaturage gukomeza kwitabira gahunda ya Ejo Heza ifasha abaturage kwizigamira ikabagoboka bageze mu mahina.

Muri iyi nteko, hanaganiriwe ku mutekano buri wese asabwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha. Yabakanguriye gukomeza kwitabira irondo ku bujuje ibisabwa kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, ibyifuzo n'ibibazo byabo. Umuyobozi w’Akarere afatanyije n’abandi bayobozi bakemuye ibibazo by’abaturage anizeza ubuvugizi ku bibazo bitabashije guhita bikemurwa.

Back