#Rutsiro: Uruzinduko rw’Abadepite rwakomereje mu murenge wa Gihango.
Muri gahunda y’Inteko Ishingamategeko iba nibura 2 mu mwaka igamije gusura abaturage no kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Abadepite Hon. Muhakwa Valens na Hon. Uwamahoro Belthilde bakomereje uruzinduko rwabo mu Murenge wa Gihango uyu munsi ku wa 30 Gicurasi 2023.
Nk’kuko byagarutsweho, kuri iyi nshuro uru ruzinduko ruri kwibanda ku bikorwa by'ubukerarugendo, inganda nto n'iziciriritse hagamijwe kureba icyakorwa ngo ubukerarugendo butere imbere muri aka karere no mu Gihugu muri rusange.
Mu ruzinduko rw’aba badepite, biteganyijwe ko ruzarangira ku wa Gatanu tariki 2 Gicurasi 2023, bagirana inama n’inzego zinyuranye zifite aho zihurira n’ubukerarugendo muri buri murenge nyuma bagasura ibikorwa aho biherereye. Muri iyi nama, abadepite bungurana ibitekerezo n’abitabiriye inama, bagasangira imbogamizi n’ibitekerezo ku buryo zakemuka ubukerarugendo bugatera imbere.
Abadepite kandi basesengura uburyo ba rwiyemezamirimo bitabira ishoramari mu bukerarugendo, imikorere n'imikoranire y'inzego bireba mu guteza imbere y'ubukerarugendo ariho bahera basura abikorera batandukanye.
Aba badepite kandi bagaruka ku bibazo biba byarabajijwe abadepite mu ngendo zabo ziheruka bakareba uburyo byakemuwe cyangwa ikiri gukorwa kugira ngo bibonerwe igisubizo. Hon. Muhakwa yagize ati: “Ubundi ntidukwiye gutegereza ko Perezida azaza ngo tubone abaturage batonze umurongo babaza ibibazo. Ni inshingano zacu nk’abayobozi kubikemura kandi hakiri kare.” Yakomeje agira ati: “ni ni gute tugomba gukemura ibi bibazo tugashyiraho ingamba zo gutuma bitavuka byanavuka hagahyirwaho ingamba zo kubikemura vuba kugira ngo twirinde amahane n'ingaruka zakurukira ayo mahane mu baturage.”
Nyuma y’inama, abadepite bari kumwe n’ubuyobozi bw’umurenge basuye uruganda rw’Icyayi rwa Rutsiro, ikigo cy’abapadiri cyakira abantu CAVIP, Motel ya Down Hills, La Bonne Address na Tedeum. Ibi bikorwa byose biherereye mu murenge wa Gihango.