Rutsiro: Urwego rw'Intara rwasuzumye aho Akarere kageze kesa imihigo.
Itsinda ry'abakozi riturutse ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba riyobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara Madamu Uwambajemariya Florence ryasuye Akarere mu rwego rwo kugenzura aho Akarere kageza gashyira mu bikorwa imihigo (2025-2026) mu gihe cy'amezi 6.
Abagize itsinda bagejejweho raporo y'uburyo Akarere kari gushyira mu bikorwa imihigo n'uburyo ingengo y'imari ikoreshwa bijyanye n'imihigo na gahunda y'amasoko ya Leta mu Karere. Na none baraza kugenzura amakuru ajyanye n'imihigo muri raporo z'abakozi banasure ibikorwa biri mu mihigo aho biherereye mu Mirenge.
Agaruka ku gisobanuro cy'umuhigo, Madamu Uwambajemariya yagize ati: "iyo tuvuze umihigo, ni igikorwa. Umuhigo nyir'izina ni icyakemutse kubera igikorwa. Tugomba kureba ko igikorwa cyarangiriye igihe kandi cyujuje ubuziranenge ...umuhigo ni cya kintu tuba twiyemeje, tukagikura mu bindi, tukagikora, kikarangirira igihe kandi cyujuje ubuziranenge."
Iri suzuma ribanziriza irizakorwa n'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu minsi iri imbere.
Imihigo y'Akarere ishyirwa mu bikorwa mu bufatanye bw'inzego zitandukanye harimo Akarere n'abandi bafatanya bikorwa batandukanye.
Madamu Uwambajemariya yibukije ko ari byiza gushyira mu bikorwa imihigo hagenzurwa ko nta bibazo biyikomokaho, byaba bihari bigamekurwa uko bigomba.