Rutsiro: Urwego rw’Umuvunyi rwashoje uruzinduko rwagiriraga mu Karere ka Rutsiro.

Nyuma yo gusura abaturage mu mirenge yose igize Akarere ka Rutsiro, uyu munsi tariki ya 13 Kamena 2025, Urwego rw'Umuvunyi ruhagarariwe n'abavunyi bungirije Madamu Yankurije Odette na Bwana MUKAMA Abbas bagiranye inama n'abayobozi b'Akarere mu kurebera hamwe ibibazo bitandukanye abaturage bagaragaje. Uru ruzinduko rwakozwe mu rwego rwo kwegera abaturage hagamijwe kurwanya ruswa n’akarengane.

Muri iyi nama, abavunyi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel ari kumwe n'abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'amashami anyuranye mu Karere.

Nyuma yo kugezwaho raporo y’ibibazo byabajijwe mu Mirenge yose, abitabiriye baganiriye ku ngamba zo kubikemura mu gihe gikwiye kandi mu buryo bukwiye. Bwana Uwizeyimana yijeje urwego rw’Umuvunyi ko Akarere kiyemeje gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo ibibazo byagaragaye bizakemuke. Atyi: “dufite ubushake n'imbaraga zo kubikemura. Hari ibibazo byoroheje bireba Akarere ariko n’ibiremereye bisaba ubufatanye bw’izindi nzego na byo tuzabishyiramo imbaraga. Ibibazo byihariye tuzakomeza kugenda tubikemura, dushyireho igihe gikwiye ibibazo byagaragaye bikaba bikemutse.” 

Madamu ABATONI Faith, mu izina rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yashimiye umuvunyi kuri gahunda bateguye yo guhura n'abaturage. Ati: “iki gikorwa kidusigira ishusho y'uburyo abaturage babayeho mu Karere. Yasabye abayobozi kwirinda ko habaho uburangare bakazirikana guhuza  abaturage bataragira ibibazo bibarenga.” 

Yabasabye gukorera hamwe bagafata iya mbere mu kwikemurira ibibazo bafatanyije n'inzego zitandukanye zatowe: abagore, urubyiruko, n'ibindi byiciro. Ati: “gushyira umuturage ku isonga ni ukumukemurira ibibazo.” Yijeje bufatanye mu gukurikirana ibibazo byagaragajwe bigakemuka mu buryo bikwiye.

Bwana MUKAMA Abbass yagaragaje ko komite zishinzwe kurwanya ruswa n'Akarengane zidakora neza. Yasabye abayobozi b'imirenge gukurikirana ko imikorere yazo ihinduka igafasha mu gukemura Akarere no gukumira ruswa abaturage bashobora guhura na byo. 

Madamu Yankurije Odette yashishikarije abayobozi gutoza abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane batajuragiye mu nkiko. Ati:” Ibi bisaba uruhare rwacu. Dukwiye gufasha abaturage gukemura ibibazo tukabarinda kujya mu nkiko. Hakoreshejwe gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta, inteko z’abaturage, umugoroba w’imiryango, umuganda, … zagira akamaro mu gutuma ibibazo by'abaturage bikemuka. Ruswa irahari. Kugira ngo icike bisaba bufatanye bwa buri wese.”

Iyi gahunda yo kwegera abaturage ikaba yarageze mu mirenge yose, abayobozi bakaba barahuriye n’abaturage ahantu hatandukanye hari hateguwe n’ubuyobozi bw’umurenge. Ishoje hakiriwe ibibazo by’abaturage 276.

Back