Rutsiro: World Relief Rwanda ikomeje gufasha abanyamuryango 2700 guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.
Ku nkunga ya UNICEF no ku bufatanye n'Akarere ka Rutsiro, World Relief Rwanda ikomeje gufasha abaturage batishoboye bibumbiye mu matsinda kwivana mu bukene no guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi. Imirire mibi ni impamvu nyamukuru itera umwana kugwingira.
Mu karere ka Rutsiro, World Relief Rwanda ikorera mu mirenge 2 ari yo Ruhango na Mushonyi aho ibikorwa byayo byatangiye mu mpera z’umwaka wa 2022 mu kwezi k'Ugushyingo.
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Mata 2023, World Relief ikaba iri guha abanyamuryango 2700 bibumbiye mu matsinda 108 inkoko zitera amagi mu rwego rwo kubafasha kubonera igi ku mwana buri munsi. Aya matsinda akaba yarashinzwe mu rwego rwo gufasha abaturage kwizigamira ndetse no kugurizanya amafaranga bigamije kuzamura iterambere ryabo. Kugaburira umwana igi buri munsi bizagira uruhare mu kugira umuryango utekanye uzira imirire mibi.

Abahawe aya matungo bakaba basabwe kuyafata neza akazabageza ku ntego yo kurandura imirire mibi bagaca ukubiri n’igwingira mu muryango.
Intumwa y'Akarere muri iki gikorwa, Loïs Niyigena, Umukozi Ushinzwe Ubworozi mu karere, yagize ati:
"Babyeyi, umwana wagwingiye aba igihombo kuri we ubwe kuko ntabasha kugira icyo yimarira, ku muryango we ndetse n'Igihugu muri rusange. Yiga bigoranye no gutsinda akaba ari hamana. Iyo bakuze, usanga ari bo bafite ibibazo by'amakimbirane mu ngo zabo, ubukene, batubahiriza gahunda za Leta n'ibindi. Ni uruhare rw'ababyeyi by'umwihariko n'abandi bose muri rusange kurwanya imirire mibi no gukumira igwingira."
Mu rwego rwo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, World Relief Rwanda yanatanze amatungo magufi agizwe n' intama, ihene n'ingurube ku miryango 931 bitewe n'icyo umuryango wahisemo.


