Rutsiro:Ibiti ibihumbi 442000 bivangwa n’imyaka bigiye guterwa mu mirima y’abahinzi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, mu karere ka Rutsiro habereye inama yahuje abakozi b’Akarere bashinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere n’abashinzwe amashyamba. Iyi nama yateguwe ku bufatanye bw’Akarere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB na One Acre Fund yafunguwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Uwizeyimana Emmanuel. Inama yari igamije gusobanurira aba bakozi mu buryo burambuye gahunda RAB ifatanyije na One Acre Fund Tubura n’izindi nzego zitandukanye yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka mu mwaka wa 2024-2025.
Bwana Uwizeyimana yibukije uruhare rukomeye aba bakozi bafite mu gufasha abaturage kwihaza mu biribwa bahinga mu buryo bukwiye. Yabasabye gukomeza kuba hafi y’abahinzi badatezuka cyane ko abaturage b’Akarere benshi batunzwe n’umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi. Yabasabye kandi gutegura abahinzi bakazatera ibiti uko biteganyijwe bakanabifata neza kugira ngo bitange umusaruro ukenewe.
Bwana NIZEYIMANA Jean de Dieu, wari uhagarariye RAB muri iyi nama, yagarutse ku mpamvu z’umushinga wo gutera ibiti zitandukanye. Muri zo, yasobanuye ko RAB hamwe n’abafatanyabikorwa bashyira mu bikorwa uyu mushinga hagamijwe:
Muri uyu mwaka, RAB ku bubafatanye n’abahinzi na TUBURA bakaba bateganya gutera ibiti ibihumbi 442000 harimo ibiti ibihumbi 2500 by’imbuto za avoka. Umushinga uzakorana n'abahinzi 26,044 mu karere ka Rutsiro.
Kugeza ubu, bigaragara ko ibiti biterwa muri iyi gahunda, ibibasha gukura ari 58% gusa ari na ho yahereye asaba abayobozi gukomeza ubukangurambaga ku baturage bwo kubifata neza umubare ukazamuka.
Abitabiriye inama bijeje ko bazakora ibishoboka byose umushinga ukazagenda neza.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye harimo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe amashyamba (RFA), ONE ACRE FUND/Tubura, inzego z'ibanze, abajyanama b'ubuhinzi n'abahinzi.