Saint Anne TVET School yatanze impamyabushobozi ku ncuro ya 1.

Uyu munsi tariki ya 27 Mata 2022, mu murenge wa Kivumu habereye ibirori byo kwishimira ko ikigo cy’imyuga cyitiriwe Mugatifu Anne, Sant Anne TVET School, cyageze ku nzozi zacyo zo kubona abanyeshuri bakirangirijemo amasomo yabo.

Uyu muhango witabiriwe n’Intumwa ya Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Padiri Leonidas Ngabonziza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro Bwana Bagirishya Pierre Claver, abayobozi bahagarariye abafatanyabikorwa b’ishuri, ababyeyi n’abanyeshuri.

Abashoje amasomo yabo  akaba ari urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu 29 barimo 12 bafite ubumuga bize igihe cy’amezi 3 na 17 bize mu gihe cy’imyaka 2. Aba bose bakaba bashoje amasomo yabo mu mwuga w’ubudozi.

Nk’uko amateka ya Saint Anne TVET yagarutsweho na Sr Georgette Mutamuriza umuyobozi wayo, Saint Anne ni ikigo kimaze igihe gito cyashinzwe mu mwaka wa 2020 hagamijwe guhugura urubyiruko rutandukanye mu gihe cy’imyaka 2 cyangwa se igihe gito bagahabwa impamyabumenyi zo ku rwego rw’igihugu.

Sr Mutamuriza yagaragaje inyota bafite yo kwakira abanyeshuri benshi harimo abarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kandi bakongera n’amashami.

Bagirishya Pierre CLaver, wari uhagarariye Akarere, yashimiye ubwitange ababikira bo mu muryango wa Sainte Anne de la Charitebagize mu kwita kubanyeshuri no kubaha ubumenyi bukwiye, bubafasha kwibeshaho badategereje akimuhana.

Bwana Bagirishya yasabye abanyeshuri barangije amasomo yabo gushyiramo imbarabga bagahanga umurimo mu kwitunga no gutunga imiryango yabo. Yabijeje ko ubuyobozi buzakomeza kubashyigikira mu rugamba rwo kwiteza imbere abasaba kudatatana bakibumbira hamwe kubera ko bifasha gukora kurusha uko buri wese yakora ku giti cye.

Yagize ati: “ Izo seritifika muhawe muzikoreshe mwibukako uwashaka kubafasha yamenya aho abasanga ari uko muri hamwe. Ababyeyi muzite kuri aba bana banyu ubumenyi bahawe ntibusigare hano ahubwo muzabafashe babashe kwiteza imbere bizabe itara ku bandi bakiga.”

Bwana Bagirishya yashimiye abafatanyabikorwa badahwema kubafasha kwesa imihigo itandukanye.

Ati: “Imihigo y’Akarere ni iyabanyarwanda muri rusange; ni iy’abafatanyabikorwa. Mwadufashisje mwifasha none uyu munsi urubyiruko rubonye seritifika zihamya ko hari ubumenyi bafite.”  “Ndashaka gusaba n’abandi banyeshuri bari kwiga gukomeza umurava. Akarere gafite ubushake bwo gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubwa kiliziya ku buryo ikigo gikura kandi kikagira ubushobozi bwo kwakira   abanyeshuri benshi, bityo tugahuza neza na gahunda ya Leta ko abantu benshi bagira ubumenyi n’ubushobozi mu bumenyi ngiro.”

“Dufatnye dutere intambwe kurusha uko dutegereza ngo barampa barandora.” Icyi ni cyo yasabye abitabiriye ibirori.

Back