SFH igiye gusoza imirimo yakoreraga mu Karere ka Rutsiro

Uyu munsi tariki ya 13 Ugushyingo 2019 mu cyumba cy'inama cy'akarere habereye inama ku isuku n'isukura yateguwe na SFH (Society for Family Health).

Muri iyi nama, hagaragajwe ibyo SFH imaze kugeraho mu gufasha abaturage b'akarere ka Rutsiro kugira isuku ihamye no gufata ingamba ku bigomba gukorwa, aho byagaragaye ko SFH yafashije abaturage kugira ubwiherero busaga 13000 bwujuje ibisabwa, ushingiye ku byo yitagaho.

Abitabiriye iyi nama harimo abahagarariye amadini, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b'utugari n'abakorerabushake b'urubyiruko bibukijwe ko gukaraba intoki igihe cyose gikwiye ari ingirakamaro ku buryo budasubirwaho aho bigereranywa n'urukingo.

Rutaganda Jean Marie Vianney, Umukozi wa UNICEF ushinzwe amazi, isuku n'isukura yagize yagize ati: "gukaraba intoki mu gihe cyateganyijwe ni rwo rukingo ruhendutse umuntu ashobora kubona."

Mu ntego kandi zitandukanye z'iyi nama, intego nyamukuru yari ugutangaza ko umushinga wo kwita ku isuku n'isukura wa SFH uri mu gusoza imirimo yawo ikazarangirana n'Ukuboza 2019.

SFH yasabye ubuyobozi bw'akarere ko bwakomeza gusigasira ibikorwa byari bimaze kugeraho bikagera no kubandi aho kuba byasubira inyuma abantu bakongera kugira ikibazo cy'ubwiherero butujuje ibisabwa kandi byari bigaragara ko abaturage bamaze kugira imyumvire yigiye hejuru mu birebana no kugira umuco w'isuku.

Asoza inama, Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro ari na we wayoboye iyi nama, yijeje SFH ko ibikorwa bagezeho bizahabwa agaciro bikwoye kandi ko bitazasubira inyuma, abamara impungenge abashimira ubufatanye bagaragaje mu guhangana n'ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage harimo n'umwanda.

Back