Siporo kuri bose imaze kuba umuco w'abanyarwanda!

Mu mijyi inyuranye, by'umwihariko mu mujyi wa Kigali, bamaze kumenyera icyo bita mu ndimi z'amahanga CAR FREE DAY, umunsi wa siporo kuri bose!

No mu bindi bice by'igihugu mu turere twose, umunsi nk'uyu urateganyijwe ukaba rimwe mu kwezi, umujnsi abanyarwanda b'ingeri zose bahura bagakora siporo.

Mu karere ka Rutsiro, kuri iyi nshuro ukaba warabereye mu murenge wa Nyabirasi aho ibikorwa byose byayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérance.

Mu ijambo rye, Emérance yasobanuriye aho igitekerezo cyo gushyiraho umunsi wo gukora siporo ku bantu bose cyavuye. Yagize ati: " Uyu ni umurongo washyizweho n'Umukuru w'Igihugu Paul Kagame, hagamijwe kurinda abanyarwanda indwara zinyuranye ziterwa no kudakora siporo. Siporo ni ubuzima kandi uyikoze aba yivura indwara zitandukanye! Ni yo mpavu abantu mwese muykwiye gukora siporo atari na ngombwa ko abayobozi babanza kubibibutsa!"

Usibye gukora siporo kandi, abitabiriye bagize n'amahirwe yo kungukira ku bikorwa bijyanye no gusuzuma indwara zitandura bakamenya uko imibiri yabo ihagaze nta kiguzi batswe. Mu byasuzumwe harimo umuvuduko w'amaraso, umubyibuho ukabije, ...

Abitabiriye bakanguriwe kurwanya no gukumira icyorezo cya Ebola cyugarije igihugu cya RD Congo bashishikarizwa kugira umuco w'isuku no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bagaragaje ikimenyetso kidasanzwe mu bimenyetso biranga Ebola harimo kugira umuriro, kugira ubuheri ku mubiri wose, kuruka no gucibwamo, kuva amaraso ahantu hose hari umwenge no gucika intege!

Back