“Tera Igiti, Urengere ejo hazaza!” Insanganyamatsiko y’Igihembwe cyo gutera ibiti.
Uyu minsi tariki ya 29/10/2022, mu karere hose hakozwe umuganda ngarukakwezi usoza ukwezi k'Ukwakira.

Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Gihango Akagari ka Teba mu mudugudu wa Rasaniro uyubowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Havugimana Etienne n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Musabyemariya Marie Chantal.

Umuganda witabiriwe kandi n'Abagize Inama Njyanama y'Akarere Komisiyo y'Ubukungu, Inzego z'Umutekano mu Karere bamwe mu bakozi baturutse ku rwego rw'Akarere n'abaturage bo mu tugari Teba na Mataba
Uyu muganda ukaba wibanze ku gutera ibiti binyuranye higanjemo ibivangwa n'imyaka. Kuri site ya Rasaniro haterwa ibiti 6300.
Uyu muganda wahujwe n'isabukuru ya 47 y'umunsi w'Igiti no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti 2022/2023 ku nsanganyamatsiko igira iti:" Tera Igiti, Urengere Ejo hazaza."
Mu butumwa bwatanze harimo kwita ku biti byatewe, bifatwa neza bigakura uko bikwiye. Hagarutswe ku kugira isuku aho abaturage bashishikarijwe kugira isuku umuco aho batuye kimwe n'aho bagenda.
Ababyeyi bashishikarijwe kugira uruhare mu burezi bw'abana babo babarinda guta ishuri kandi bagatanga uruhare rwabo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Afande Paul Butera,Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro, yagarutse ku mutekano aho yashishikarije abaturage guharanira kugira umutekano mu ngo zabo. Yagize ati: “Umutekano uhera ku rugo. Iyo habayemo amakimbirane, n'umudugudu ntawo ugira. Kugira ngo umuryango utere imbere, abana bige neza, bisaba ko umuryango uba ufite amahoro.”
Abitabiriye kandi bashishikarijwe gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 bafasha abana babo bafite 5 kugera kuri 11 kubona urukingo rwa Covid-19. Madamu Beatrice Ushinzwe guhuza ibikorwa byo gukingira covid-19 mu karere ka Rutsiro yasobanuye ibisabwa, asaba ababyeyi gukubyuzuza uko bikwiye.
Abana bari muri iki kigero bakaba baratangiwe gukingirwa mu karere ka Rutsiro kandi igikorwa gikomeje.
