Tubegere Duca Ingando yasize Umurenge wa Murunda wiyeje gukomeza gushyira ingufu muri gahunda za Leta no gufasha abaturage
“Tubegere Duca ingando!” ni gahunda Akarere ka Rutsiro kihaye, abayobozi bo ku rwego rw’Akarere bagamije kwegera abaturage mu gukemura ibibazo byabo no kubashishikariza kwitabira gahunda za Leta ku buryo bwimbitse.
Tubegere Duca ingando ikaba ikorwa iminsi 2 mu cyumweru ku wa Mbere no ku wa Kabiri aho imaze gukorerwa mu mirenge ya Boneza, Ruhango na Murunda.
Mu murenge wa Murunda aho iheruka tariki ya 12 na 13 Ukuboza 2022, ikaba yaritabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego zitandukanye bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Madamu Murekatete Triphose.
Ku munsi wa mbere, tariki ya 12 Ukuboza 2022, hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo inama n'abavuga rikumvikana, kugenzura gahunda za Leta harebwa isuku, kwitabira Ubwisungane mu kwivuza, gahunda ya Ejo Heza, ikibazo cy’imirire mibi mu murenge, gahunda ya Gira inka, Ikigo kigororerwamo abantu by’igihe gito n’ibindi. Abayobozi bitabiriye inama ni abahagarariye inzego z’umutekano mu karere no mu murenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abahagarariye amadini, abahagarariye inama njyanama y’umurenge, abakuru b’imidugudu kimwe n’abahagarariye abajyanama b’ubuzima mu kigo nderabuzima cya Murunda.
Abitabiriye inama bibukijwe ko umuturage akwiye guhora ku isonga, ibyo bakora byose bikajyana ku kumuteza imbere no gutuma atekana. Abayobozi bibukijwe ko bakwiye gutanga serivisi inoze birinda gucuragiza abaturage. Abayobozi kandi basabwe kwirinda ikintu cyose gisa na ruswa cyatuma umuturage atabona uburenganzira bwe mu guhabwa serivisi.
By’Umwihariko, Madamu Murekatete yagarutse ku kibazo cy’imirere mibi n’igwingira rikigaragara mu bana bato. Madamu Murekatete yasabye abayobozi kugira iki kibazo icyabo, bagaharanira ko nta mwana wongera kugwa mu igwingira bagashishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye. Kuri iyi ngingo, Madamu Murekatete yasabye abayobozi kwibutsa abaturage bahabwa inkunga za Leta mu guhangana n’imirire mibi kuzikoresha uko bikwiye ntawuyigurishije.
Madamu Murekatete ati: “Akarere kiyemeje gukora ibishoboka ngo umubare w'abana bagwingiye ugabanuke. Urugamba rw'iterambere ntabwo twarugeraho mu gihe tugifite abana bagwingiye hakivuka
n'abandi. Dukwiye kubirwanya dushyizemo imbaraga”
Ku munsi wa kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2022, mu nama mpuzamikorere y'Umurenge wa Murunda (JOC), Bwana Bagirishya Pierre Claver, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro wayiyoboye yasabye abakozi b’Umurenge wa Murunda kwita ku nshingano uko bikwiye: yagize ati: " nk’Akarere ntituzihanganira umukozi utita ku nshingano ze cyangwa ngo arangwe n’indangagaciro zikwiriye umukozi wa Leta. Ni ngombwa ko tunoza ibyo dushinzwe."
Madamu Murekatete ari kumwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, bagenzuye isuku mu Kigo nderabuzima cya Murunda no mu bitaro bya Murunda hanagenzurwa uburyo abakiriya bahabwa serivisi. Madamu Murekatete yasuye abaje kwivuza banaganira kuri serivisi bahabwa abibutsa ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo.
Tubegere Duca Ingando yakomereje mu nteko z’abaturage ku gicamunsi aho Madamu Murekatete Triphose yitabiriye inteko y'abaturage mu kagari ka Mburamazi, santere ya Mburamazi. Nyuma yo gukangurira abaturage kwitabira gahunda za Leta no kugira uruhare mu kwikemurira ibibazo, Madamu Murekatete yakiriye anakemura bimwe mu bibazo byabo.
Mu butumwa yabahaye harimo kurwanya guta ishuri ku abana, imirire mibi n'igwingira, ubuzererezi n'uburara, ibiyobyabwenge no kubyukira mu tubari. Abaturage bakanguriwe kandi kwikingiza covid-19 ku buryo bwuzuye no gukumira amakimbirane yo mungo.


Umuturage ku isonga!