"Turashaka umuturage utekanye; ubayeho neza!" Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba mu nama mpuzabikorwa y'Akarere ka Rutsiro
Uyu munsi mu karere ka Rutsiro kuri Hotel Nyiramachibiri hateraniye inama mpuzabikorwa yitabiriwe n'abayobozi basaga 800 kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku karere.
Iyi nama yayobowe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intaray'Iburengerazuba Pierre Celestin Habiyaremye ifite insanganyamatsiko igira iti:"Munyarutsiro serukana umucyo winjirane ishema mu cyerekezo 2020."
Muri iyi nama, abitabiriye bagaragarijwe aho akarere kageze gahangana n'ibibazo bibangamiye abaturage, bagezwaho imihigo y'akarere 2019-2020 banasobanurirwa uburyo bushya buzifashishwa mu gukurikirana no kugenzura imihigo hanatangizwa ubukangurambaga bw'amezi 3 buzibanda ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereyo y'abaturage (Human Security Issues)
Mu gushishikariza abitabiriye gushyira umwete mu gukemura ibi bibazo, yagize ati: "Turashaka umuturage utekanye, umeze neza!" Ntibikwiye ko abantu bakomeza kugira amazu atameze neza, umuturage utivuza kubera ko atagira ubwishingizi bwo kwivuza, bikwiye gukemuka.
Mu kugeza gahunda y'ubukangurambaga ku bitabiriye, Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emérence, yagaragaje ingengabihe y'ibikorwa biteganyijwe kugira ngo ubu bukangurambaga buzagende neza. Bime mu biteganyijwe ni inama n'ibyiciro binyuranye ku buryo buri muturage abyiyumvamo, kubaka amazu y'abatishoboye, gukora ubukangurambaga mu santere atandukanye hagamijwe gukangurira abantu kugira isuku, ...
Mu gusoza inama, Habiyaremye akaba yashimiye ubuyobozi bw'akarere ka Rutsiro ku mpinduka zigaragara mu iterambere bumaze kugeza ku baturage, ashima umwanzuro w'abitabiriye inama wo kwiyemeza guca umwanda uko usa kose; abashishikariza gukomeza umurava mu kazi kabo ka buri munsi, abakuru b'imidugudu bitwaye neza mu gutanga mituweli 2019-2020 bahanwa seritifika z'ishimwe.


