"Twitabire kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, twese hamwe birashoboka!"
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Gicurasi 2019 mu karere ka Rutsiro kuri stade mukebera habereye ubukangurambaga bwa RIB (Rwanda Investigation Bureau) bwateguwe ku bufatanye n'Intara y'Iburengerazuba n'Akarere ka Rutsiro bukaba bwari bugamije gukangurira abantu kurwanya no kwirinda ibyaha byangiza ibidukikije.
Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: "Twirinde ibyaha byangiza ibidukikije, twese hamwe birashoboka!"
Iki gikorwa kitabiriwe n'abayobozi banyuranye aho umushyitsi mukuru ya Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano Dr. Vincent Biruta. Hari kandi na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Jeannot Ruhunga, inzego z'umutekano ndetse n'abaturage b'Akarere ka Rutsiro.
Mu ijambo rye, Munyantwari yashimiye RIB yateguye iki gikorwa agaragaza ko gishimangira imiyoborere myiza aho Leta yita kubaturage ntishimishwe no kuhana gusa ahubwo ikanabafasha kwirinda no gukumira ibyaha ibasobanurira amategeko. yagize ati: "Gusobanukirwa ibyaha, tukabyirinda ndetse tukabirinda n'abandi ni byo byatuzinduye. Kubyirinda byongera umutekano ari na yo mpamvu mbashimiye mu nzego zose uruhare mugira mu gusigasira umutekano.
Umunyamabanga mukuru RIB, Ruhunga Jeannot yagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi: 'twitabire kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, twese hamwe birashoboko." maze agaragaza bimwe mu byaha byangiza ibidukikije no ku ngaruka zabyo ari byo gutema, kwangiza amashyamba no gutwika amakara mu buryo bunyuranije n'amategeko, kwanduza amazi, kutubahiriza ibisabwa mu guhinga no kubaka, gucukura amabuye y'agaciro bitubahirije amategeko, kwanduza ahantu rusange, no gukora cyangwa gutumiza hanze ibintu bikoze muri plastique.
Mu ngaruka zabyo, Jeannot yavuzeko ibi byaha bibangamira ibidukikije bibangamira ikiremwa mu ntu Ku isi yose. Iyo ibidukikije bifashwe nabi bigira ingaruka nyinshi yemwe zinashobora kuruta iz'intambara tuzi. Yavuze ko bishobora gutera amapfa, ubutayu, ndetse n'indwara zinyuranye z'ubuhumekero no gutuma abantu bapfa imburagihe kuko ikirere kiba cyaramaze kwandura.
Yashoje atangaza ko iki gikorwa giteganyijwe mu gihe cy'ukwezi kose. Ashimira Akarere ka Rutsiro n'Intara y'Iburengerazuba mu guca agahigo bitabira iki igikorwa.
Umushyitsi Mukuru, Minister Dr. Vincent we yavuze ko buri wese afite uburenganzira ku buzima bwiza bukomoka ku bidukikije ariko na none akaba afite inshingano zo kubyitaho ndetse na Leta ikaba ifite inshingano zo kubirinda. Avuga ko atari byiza guharanira inyungu z'umuntu umwe ku giti cye yangiriza ubuzima bwa benshi. Nuko asaba abitabiriye bose kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Yabashishikarije kuzirikana buri gihe ku butumwa bukubiye muri aya magambo: "Tubungabunge ibidukikije, dusobakirwa ibyaha bitwugarije, tubyirinda, dutangira amakuru ku gihe, duharanira kwiyubakira igihugu kitagira ibyaha!