u Rwanda ntirwabaho rudafite abantu bazima bo kurukorera!

aadaaaaa.jpg Uyu munsi, Itsinda ry'igihugu (Task Force) rishinzwe kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge bakoranye inama n'inzego zitandukanye zo mu karere ka Rutsiro. Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro yitabirwa n'Inzego z'Umutekano zikorera mu karere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abayobozi b'ibigo by'amashuri yisumbuye n'abanza, abakuru b'imidugudu n'abandi batandukanye bafite uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge mu gihe Umuyobozi w'Itsinda ryaturutse ku rwego rw'Igihugu ari Dynamo Ndacyayisenga. Asobanura impamvu bahisemo gukorana n'inzego z'ibanze, Dynamo yavuze ko kwifashisha inzego zibanze ari ngombwa kubera ubushobozi bafite. Yagize ati: "bashobora gufata inshingano n'ingamba zikomeye mu gukemura ikibazo cy'ibiyobyabwenge burundu."
Kugeza ubu Dynamo uyagaragaje ko hakiri imbogamizi y'abayobozi b'inzego z'ibanze bagikingira ikibaba ababicuruza ibiyobyabwenge bityo asaba abitabiriye inama gushishoza cyane kuko inzira ibiyobyabwenge binyuramo ari nyinshi kugeza n'aho ababyeyi biyambura icyubahiro bakabitwara nk'abatwite cyangwa bakabiheka nk'uhetse umwana.
Dynamo kandi yatangaje ko igiteye impungenge kuruasha ibindi ari uko uko icyiciro cyugarijwe cyane ari urubyiruko. Ubu Leta ikeneye urubyiruko rumeze neza. Ati: "tweee kugira abana bafite siyansi, bafite ubumenyi ariko badafite ejo heza kubera gukoresha ibiyobyabwenge! Dukwiye kubibarinda"
Dynamo yavuze ko uruhare rw'abayobozi ni ukugira igikorwa icyabo. Yagize ati: "bayobozi b'imirenge, abutugari, n'abandi bose, iki kibazo kiri mu nshingano zacu, ni mugikumire."
Mu ngamba zafashwe harimo gukomeza gukora ubukangurambaga mu nama zitandukanye, gushyiraho itsinda rishinzwe kubirwanya mu nzego zose ari na yo mpamvu yatumye iyi nama iba ku rwego rw Akarere, no gukora urutonde rw'ahantu hose hashobora kuba isoko y'ibiyobyabwe.
Abitabiriye inama biyemeje 100% ko bagiye kugira uruhare no kongera imbaraga mu kurwanya ikoreshwa, ikwirakwizwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge ahantu hose.
Mu mashuri kandi, abayobozi basabwe gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu kandi akora bakabigiramo uruhare.
Inzego za Leta, zasabwe guhuza ibikorwa, zigasenyera umugozi umwe zikarwanya ibiyobyabwenge zinasabwa kandi kurenga urubyiruko zigakangurira ababyeyi kudatoza abana babo gukoresha ibiyobyabwenge.
Abanyamadini, bibukijwe ko bagomba gukomeza gukangurira abakirisitu babo kurwanya ibiyobyabwenge.
Ibiyobyabwenge bikaba bigira ingaruka zitandukanye harimo indwara zandura n'izitandura, imfu zitandukanye n'ubukene. Umuyobozi w'Akarere yavuzeko biteye agahinda kubona urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge asaba abitabiriye inama kuzakora urugendoshuri bakajya kureba uburyo Leta iterwa igihombo n'urubyiruko ruri ku i Wawa. kubera ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge Leta y'u Rwanda itakaza amafaranga arenga miliyari 8 buri mwaka nk'uko byatangajwe na Dynamo Ndacyayisenga, waje ahagarariye iyi Task Force. aaeaaaaa.jpg
Back