"Ubumwe n'ubwiyunge ni bive mu biro i Kigali bigere mu kagari." Bishop Rucyahana John

"Ntawuzava hanze ngo aje gukiza Rutsiro. Ni mwe ubwanyu nk'abayobozi b'akarere ka Rutsiro."
Aya magambo ni aya Bishop Rucyahana John wari kumwe na Hon. Renzaho Gehovani mu nama y'ubumwe n'ubwiyunge yabaye ku gicamunsi uyu munsi.
Iyi nama yayobowe na Mayor Ayinkamiye Emérence yitabirwa n'inama y'umutekano itaguye, abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge ya Mushubati, Gihango na Murunda, n'abandi bayobozi batandukanye.
Bishop yakomeje avuga ko buri karere gahuje inshingano n'igihugu cyose zo gukiza abanyarwanda. Yagize ati: "Turwaje ku buryo bubiri: abazi ukuri bakikuryamyeho n'ababuze ababo batazi aho bajugunywe!" Tugomba rero kuvura izo ndwara dukoresheje imbaraga zose. Ntidukwiye guhora turwaje.
Yagaragaje ko mu bumwe n'ubwiyunge dufite igitero: imiryango itandukana, abana bagwingira ndetse bakanashyirwamo ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo ubu hari nabo igaragaraho kurusha abakuru.
Ati: "Twabasaba ko ubumwe n'ubwiyunge bitarangirira mu kubivuga gusa, ahubwo bikwiye kuba ubuzima bw'akarere.
Bishop John Rucyahana akaba yashimiye Akarere ka Rutsiro ku ntambwe kamaze gutera mu nzira y'ubumwe n'ubwiyunge asaba ubuyobozi gukomerezaho.
Muri iyi nama kandi, hagarutswe ku bantu bize bagifite ingengabitekerezo. Bishop ati: "Umuntu wize we utarakira, araroga abaturage! Niba ari Mwarimu, araroga abanyeshuri; niba ari umunyedini, araroga abayoboke. Abanyarwanda bose tugomba kubavura kugira ngo babashe gutanga umusaruro!
Ningombwa rero gukoresha abandi bize nkabo bamaze kumva ubumwe n'ubwiyunge bakabakiza. Niyo mpamvu tuvuga ngo ubumwe n'ubwiyunge ni bive mu biro i Kigali bigere mu kagari.
Inama yasojwe hafashwe umwanzuro wo gufata umwanya hagakorwa umwiherero w'abakozi b'Akarere ku ubumwe n'ubwiyunge.