"Ubumwe n'ubwiyunge tuvuga si amagambo! Ni ibikorwa!" Hon Sen Mukasine Marie Claire

Uyu munsi tariki ya 01/10/2019 mu karere ka Rutsiro hatangijwe ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku mudugudu hanatangizwa ukwezi kwahariwe Ubumwe n'ubwiyunge.


Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye mu tugari 5 mu mirenge 5 ya Mukura, Nyabirasi, Kigeyo, Musasa na Mushubati.

Aba bayobozi ni Hon. Sen Mukasine Marie Claire wari mu murenge wa Mukura, Hon. Sen Uyisenga Chantal wari mu murenge wa Mushubati, Hon. Deputé Senani Benoit wari mu murenge wa Kigeyo, Hon. Hon. Uwanyirigira Marie Florence wari mu murenge wa Musasa na Hon. Goverineri Munyantwali Alphonse wifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Nyabirasi.

Hon. Sen Mukasine Marie Claire wari aho igikorwa cyabereye ku rwego rw'akarere mu murenge wa Mukura yagarutse ku mateka yatumye abanyarwanda bibasirwa n'amacakubiri yatewe n'ubuyobozi bubi bwimakaje ingengabitekerezo ya Genocide.

Yasabye abaturage kurangwa n'umuco w'amahoro baharanira kurangwa n'ubumwe n'ubwiyunge kuko ntaho igihugu cyaba kigana nta bumwe buhari. Yabasabye kwirinda amakimbirane mu miryango buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Yagize ati: "Ubumwe tuvuga si amagambo, ni ibikorwa!" Ni yo mpamvu yatumye asaba abaturage kugira uruhare mu komorana ibikomere byatewe n'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abaturage kugira uruahare mu gutanga amakaru y'ahakiri imiri y'abazize Jenoside mu 1994.

Mu bandi bari bitabiriye iki gikorwa hari Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence wagaragarije inteko y'abaturage abagize ihuriro ry'ubumwe n'ubwiyunge ku mudugudu n'inzego z'umutekano.

Back