“Ubutaka butakwanditseho si ubwawe!” Iyandikisheho ubutaka bwawe utunge ibyangombwa byabwo.
“Umuturage ku Isonga!” iyi ni yo ntero ya Lata y’uRwanda kandi imvugo ni yo ngiro. Muri uyu murongo, hakorwa ibishoboka byose ngo umuturage abone serivisi mu buryo bumworoheye, akazegerezwa aho atuye kugira ngo igihe akoresha ajya kuzishaka ku biro cyangwa ahandi zitangirwa kigabanuke.
Ni muri urwo rwego, no muri serivisi z’ubutaka hatekerejwe icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka ku rwego rw’Igihugu, ibyo bigakorwa muri buri karere, tugenda dusimburana hakurijwe gahunda Intara iba yateguye.
Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Nzeri 2022, hari hatahiwe Akarere ka Rutsiro mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda za “Land Week” (Icyumweru cyahariwe serivisi z’ubutaka) mu Ntara y’Iburengerazuba.
Icyi gikorwa cyatangijwe kandi kinasozwa n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro Bwana Havugimana Etienne, kibera ku biro by’Umurenge wa Ruhango ku rwego rw’Akarere.
Mu yindi mirenge, dosiye zisaba ibyangobwa by’ubutaka n’izindi serivisi, zakirwaga zikanahurizwa hamwe n’abakozi bashinzwe ubutuka mu murenge, ubundi zikoherezwa ku biro by’Umurenge wa Ruhango aho zahitaga zisuzumwa, zaba zujuje ibisabwa, umuturage agahita ahabwa serivisi yasabye ako kanya.
Abaturage bagaragaje ibyishimo kubera iyi gahunda yaborohereje kubona serivisi zijyanye n’ubuka. Ubuyobozi bw’Akarere na bwo bubizeza ko buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umuturage abone serivisi inoze kandi atari no muri serivisi zirebana n’ubutaka gusa. Bwana Havugimana akaba yarashishikarije abaturage gutunga ibyangombwa by’ubutaka bwabo kubera ko amategeko ateganya ko ubutaka butakwanditseho aba atari ubwawe.
Ati: “Si ngombwa ko umuturage ategereza ko azahabwa serivisi zijyanye n’ubutaka muri Land Week gusa. Ahubwo ni byiza ko bakomeza kuzisaba no mu kindi gihe cyose kuko tuzakomeza kuzitanga uko byari bisanzwe kndi tuzirikana ko dukwiye kwihutisha serivisi zigenerwa abaturage.”
Kuri iyi ncuro, land week yagenze neza nk’uko bisanzwe, irangira itanze umusaruro ushimishije ku buryo bukurikira:
Dosiye zose zakiwe: 787
Dosiye zakozweho: 643
Dosiye zitujuje ibisabwa: 144
Ibyangombwa byatanzwe: 384
Dosiye zitaremezwa+ izizashakirwa amakuru mu bitabo byabaruriwemo ubutaka: 259