“Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu." Insanganyamatsiko yo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu.

Uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2023, Akarere ka Rutsiro kifatanyije n'Igihugu muri rusange mu kwizihiza umunsi w'Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 29. Umuhango wizihirijwe mu midugudu yose, ku rwego rw'Akarere ubera mu murenge wa Kigeyo uyobowe aho wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere  Madamu Murekatete Triphose ari kumwe na Madamu Nyirakamineza Marie Chantal, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rutsiro.

Mu kwizihiza uyu munsi, Bamporineza Jean Marie Vianey, yaganirije abitabiriye ku butwari aho ikiganiro cyibanze ku byiciro by'Intwari, Indangagaciro z'Intwari n'Inshamake ku butwari mu banyarwanda no muri Afurika. Bamporineza yibukije ko intwari ziri mu byiciro by’Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Hatanzwe kandi ikiganiro kijyanye n’umutekano aho Mjr Kayitavure Christian yabwiye abaturage ko hatabayeho ubutwari, nta mutekano waboneka. Mjr Kayitavure yasabye urubyiruko kumva no gusobanukirwa neza indangagaciro z'ubutwari kugira ngo ibyo U Rwanda rumaze kugeraho bitazasubira inyuma.

Mu butumwa bwe, Madamu Murekatete  yagaragaje ko, muri iki kigihe,   umuturage adasabwa urugamba rw'amasasu. Umuturage ahubwo arabwa kurwana urugamba rw'iterambere. Yasabye abaturage guharanira ko ibikorwa byose bigerwaho ubutwari bwabo bukagaragara.

Umuhango kandi ukaba waranzwe no kuzirikana ubutwari bwaranze Mukangerero Marie Goretti wo mu murenge wa Mushubati, umubyeyi wabashije gufata uruhinja akarurera nyuma y'uko nyina yari amaze kugwa ku iseta na se akarwanga.

Ubwo abagize umuryango wa Nyakwigendera bari bamaze kumva unkuru mbi, basabye  Marie Goretti guta umurambo n’uruhinja mu bitaro CHUK yari arwariyemo ariko we bikamunanira agahitamo gutwara umwana akamurera ubu akaba agize amezi 2.

Kuri uyu munsi kandi, hatanzwe inka 2 mu gushyigikira gahunda ya GIRINKA Munyarwanda imaze kugera ku baturage basaga ibihumbi 15 mu karere kose.

Uyu munsi ukaba wizihijwe hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu banyarwanda, agaciro kacu"

Back